Gushaka imikono ntibyari byoroshye: Abifuza kuba abakandida ku mwanya w’Umudepite

Dusingizimana Jean Népomuscène wifuza kuba umukandida wigenga mu matora y’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka wa 2024, aravuga ko urugendo rwo gushaka ibyangombwa bisabwa rwamugoye cyane.

Uyu Dusingizimana, ni umwe mu bifuza kuba abakandida mu matora y’Abadepite, ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Dusingizimana w’imyaka 35 yageze ku biro bya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ahagana saa yine za mu gitondo, aherekejwe n’umugore we Regine Kabanyana, wari umutwaje ibahasha ikubiyemo ibyangombwa bisabwa ku muntu wifuza kuba umukandida wigenga ku mwanya w’Umudepite.

Akimara kwakirwa mu cyumba batangiramo ibyangombwa, yasabwe kugaragaza ibaruwa isaba kuba umukandida, inyandiko igaragaza umwirondoro we (CV), amafoto abiri magufi y’amabara, icyemezo cy’uko yakatiwe cyangwa se atakatiwe n’inkiko hamwe n’inyandiko igaragaza imikono y’abantu 600 bamusinyiye bamwemerera gutanga kandidatire.

Yasabwe kandi gutanga ikimenyetso kizashyirwa ku rupapuro rw’itora mu gihe kandidatire ye yaba yemewe, inyandiko y’ukuri, icyemezo cya muganga ndetse n’icyemezo cy’amavuko.

Muri rusange ku bifuza kuba abakandida bigenga, kwakira ibyangombwa byabo ntibitinda, gusa bigasa n’ibifata akanya kugenzura ko afite imikono y’abantu 600 bamusinyiye hirya no hino mu turere.

Kuri Dusingizimana, inyandiko zigaragaza ko yabonye imikono 616. Komisiyo y’Amatora ivuga ko mu kwakira ibyangombwa harebwa gusa ko umubare w’abantu 600 wuzuye, hanyuma ibyo kugenzura ubuziranenge bw’iyo mikono bikazakorwa nyuma, mbere yo kwemeza ko uwatanze ibyangombwa yemerewe kuba umukandida.

Dusingizimana yagaragaje ko yifuza kuba umukandida ku mwanya w’Umudepite, kuko akunda Igihugu kandi akaba yifuza gutanga umusanzu mu kucyubaka.

Icyakora Dusingizimana avuga ko urugendo rwo gushaka imikono y’abamusinyira hirya no hino mu turere rwamugoye cyane, ahanini ku birebana no kwigisha abantu ngo bamusinyire ndetse n’ingendo zo kuzenguruka uturere twose asinyisha.

Ati “Urugendo rwo gushaka ibyangombwa, ntabwo rwari rworoshye! Rwari rukomeye, ariko kandi ndashimira Imana ko yamfashije nkaba ndusoje amahoro, ahasigaye nkaba ngiye gutegereza imyanzuro izavamo nyuma yo kugenzura ibyangombwa”.

Yongeraho ati “Kubyumvisha abaturage ubwabyo biragoye, kugira ngo umuturage yemere kugusinyira ni ukumwigisha. Ikindi kigoye, urabona bisaba nibura imikono 12 muri buri karere, urumva kuzenguruka uturere na byo biragoye, ariko tubisoje amahoro”.

Kuri uyu munsi wa kabiri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Yakira abifuza kuba abakandida mu matora azaba muri Nyakanga 2024, hakiriwe n’abo mu byiciro byihariye barimo abahagarariye abagore, abahagarariye urubyiruko ndetse n’abahagarariye abafite ubumuga.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandi yakiriye urutonde rw’Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage (PSD), ruriho abantu 66, barimo abagore 29, ryifuza ko bagirwa abakandida depite.

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka rya PSD, Prof. Jean Chrisostome Ngabitsinze washyikirije urwo rutonde Komisiyo y’Amatora, yavuze ko guhitamo uru rutonde byanyuze mu turere harebwa abujuje ibisabwa bakarujyaho, hanyuma Biro Politiki ikaba yaremeje urutonde ntakuka rwo gushyikiriza Kimisiyo y’Amatora.

Minisitiri Ngabitsinze akaba yavuze ko Ishyaka PSD rizakomeza gushyira imbaraga mu gutuma imibereho myiza, ubutabera, ubwisungane ndetse n’amajyambere bigera ku baturage.

Muri rusange abakiriwe bifuza kuba abakandida mu matora ari imbere, bavuze ko bakiriwe neza kuri Komisiyo y’Amatora, kuko baje babiteguye kandi kubakira bikaba byihuse.

Hari abahagera bakabura ibyangombwa

Kuri uyu munsi wa kabiri wo kwakira abifuza kuba abakandida, byatunguranye ubwo hari uwitwa Emmanuel Ndejuru wo mu Karere ka Kirehe, waje gutanga ibyangombwa mu cyiciro cy’abifuza kuba abakandida bigenga ku mwanya w’Abadepite, ariko asanga hari ibyangombwa atazanye.

Uyu yasabwe gutanga ibaruwa isaba kuba umukandida, avuga ko ku rutonde rw’ibisabwa nta yo yari yabonyeho, ari na yo mpamvu atayizanye.

Yasabye Komisiyo ko yamuha umwanya muto akajya kuyitegura, hanyuma akazagaruka ayizanye, icyakora Komisiyo yemera kwakira ibindi byangombwa yari yazanye.

Komisiyo y’igihugu y’Amatora ivuga ko kugeza ubu igikorwa cyo kwakira abifuza kuba abakandida kiri kugenda neza.

Visi Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Nicole Mutimukeye, avuga ko kugeza ubu bamaze kwakira umukandida umwe ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, ari we Paul Kagame watanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi.

Naho ku bifuza kuba Abadepite, Nicole Mutimukeye avuga ko bamaze kwakira imitwe ya Politiki itatu yatanze lisiti ntakuka z’Abadepite, ari yo FPR Inkotanyi, PL ndetse na PSD.

Komisiyo y’Amatora kandi iravuga ko imaze kwakira abantu 37 bifuza kuba Abadepite bahagarariye abagore, abifuza guhagararira urubyiruko hamaze kwakira batatu, abifuza guhagararira abafite ubumuga hamaze kwakirwa babiri ndetse n’abifuza kuba abakandida Depite bigenga batanu.

Mutimukeye Nicole avuga ko ikiri gukorwa ari ukwakira ibyangombwa bisaba, hanyuma hakazakurikiraho kubisuzuma.

Naho ku bashobora kwibagirwa bimwe mu byangombwa, uyu muyobozi yavuze ko bidakunze kubaho, kandi ko n’uwo bibayeho mu gihe cyo kwiga kuri kandidatire y’umuntu iyo bigaragaye ko hari icyo atujuje, abimenyeshwa agasabwa kucyuzuza.

Biteganyijwe ko ku isaha ya saa cyenda z’igicamunsi, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora iza kwakira umukandida w’Ishyaka Democratic Green Party, Dr. Frank Habineza, usaba kuba umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka