Sénégal: Habereye Inama Mpuzamahanga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Taliki ya 07 Gicurasi 2024 i Dakar muri Sénégal hateraniye Inama Mpuzamahanga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Sénégal ifatanyije n’Umuryango uharanira inyungu z’Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA Sénégal.

Muri Senegal habereye inama mpuzamahanga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Muri Senegal habereye inama mpuzamahanga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Iyi nama yitabiriwe n’abasaga 300 barimo abarimu, abakozi n’Abanyeshuri ba za Kaminuza zirimo Cheik Anta Diop by’umwihariko ishami ryigisha Itangazamakuru, Ishuri Rikuru Nyafurika ryigisha ibijyanye n’icungamutungo (CESAG), Abanyarwanda n’ishuti z’u Rwanda batuye muri Sénégal. 

Iyo Nama Mpuzamahanga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yagarutse ku mateka yaranze u Rwanda kuva ku gihe cy’Abakoloni b’Ababiligi, aho Dr Philibert GAKWENZIRE, Perezida wa Ibuka akaba n’impuguke mu mateka yagaragaje ko Jenoside itaza ari impanuka cyangwa ngo igwe nk’imvura ahubwo ko ari umugambi uba warateguwe igihe kirekire.

Yagarutse ku gihe cy’ubukoloni bw’Ababiligi n’uruhare rwabo mu gucamo ibice Abanyarwanda bishingiye ku byo bise amoko. Bashyiraho politiki ishingiye kuri ayo moko. Yagarutse kandi no ku buyobozi bubi bwasimbuye ubw’Abakoloni mu 1962 kuva kuri Geregori Kayibanda kugeza kuri Habyarimana, aho ubutegetsi bwabo bwagize uruhare rukomeye mu gushimangira ivangura, gucira Abatutsi ishyanga no kubica mu bihe bitandukanye. 
 
Yunganiwe na Prof. Boubacar Boris DIOP, Umunyasenegali wanditse igitabo “Murambi, le livre des Ossements" kigaragaza uko Abatutsi bishwe urw’agashinyaguro i Murambi ya Gikongoro muri 1994. Nawe yagarutse ku mateka ya Jenoside by’umwihariko muri icyo gice cy’Amajyepfo y’Igihugu aho abatutsi bishwe kuva mu 1959 kugeza ku mugambi wo kubarimbura mu 1994.

 
Adama DIENG, wabaye Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa LONI yagaragaje uko LONI yamenyeshejwe kenshi umugambi wo kurimbura Abatutsi mu Rwanda ikica amatwi yibukije abari bateraniye muri iyo nama ko Jenoside yakorewe Abatutsi isi yose irebera ntihagira igikorwa.

Gen. Babacar FAYE na Col. Mamadou Adje babaye mu Ngabo za MINUAR mu Rwanda mu 1994 na mbere yaho bagarutse ku mwuka mubi wa politiki y’ivangura ya Habyarimana Juvenal n’ibimenyetso babonaga by’itegurwa ry’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho Interahamwe zatozwaga zikanakora ibikorwa by’urugomo ku mugaragaro nta nkomyi.

Bagaragaje kandi ko ingabo z’ibihugu bimwe birimo na Sénégal aribyo byasigaye mu Rwanda, ingabo za Sénégal zikagira ubutwari bwo kurokora abahigwaga n’ubwo nazo nta bushobozi zari zifite mu gihe cya Jenoside ndetse mugenzi wabo Capt. Mbaye Diagne akahasiga ubuzima atabara Abatutsi.

Capt Mbaye Diagne yaje no guhabwa umudari w’umurinzi na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika y’u Rwanda, Paul KAGAME kubera ubutwari bwe budasanzwe yagaragaje akiza abantu muri Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Abantu mu ngeri zitandukanye batanze ibiganiro muri iyo nama mpuzamahanga kuri jenoside yakorewe Abatutsi
Abantu mu ngeri zitandukanye batanze ibiganiro muri iyo nama mpuzamahanga kuri jenoside yakorewe Abatutsi

Dr Phillonila UWAMARIYA THIAM wabaye umuyobozi w’Abanyarwanda batuye muri Sénégal yatanze ubuhamya bw’uko we na bagenzi be birukanywe muri Kaminuza y’u Rwanda mu 1974 bazizwa gusa ko bari Abatutsi, bamwe baricwa abandi bagahungira mu mahanga. Mu gihe cyose yamaze yiga mu mahanga ntiyari yemerewe gusubira mu Rwanda ngo asure umuryango we aho benshi mu bari bawugize bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagaragaje ko Abanyarwanda bameneshejwe mu Gihugu bakajya ishyanga batagiraga uburenganzira ku Gihugu, bityo ntibagire amahirwe nk’ay’abandi banyarwanda kubera ubwoko bitiriwe.

Aimable HAVUGIYAREMYE, Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda na Serge BRAMMERTZ, Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego rwasigariyeho inkiko Mpuzamahanga zirimo ICTR (IRMCT) basobanuye ibijyanye n’ubutabera nyuma ya Jenoside n’imikoranire n’inkiko mpuzamahanga mu gukurikirana abakoze Jenoside. Bagaragaje ko hari abakoze Jenoside bakidegembya hirya no hino mu mahanga by’umwihariko mu bihugu bya Afurika. Basaba ko batabwa muri yombi bagashyikirizwa ubutabera kugirango baryozwe ibyaha bakoze.

Dr Fodé NDIAYE wabaye Umuyobozi w’amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda yagaragaje intambwe u Rwanda rwateye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, agaragaza impinduka zabayemo, ashima ubushake bw’ubuyobozi u Rwanda rwagize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bwo kunga Abanyarwanda bakaba umwe, bakagira icyerekezo kimwe n’uko bishatsemo ibisubizo kugirango bikemurire ibibazo by’inzitane Igihugu cyari gifite kikajya mu murongo w’iterambere.

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu Dr Jean Damascène BIZIMANA
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr Jean Damascène BIZIMANA

 
Muri iyi nama mpuzamahanga, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damascène BIZIMANA yagarutse ku rugendo rw’imyaka 30 nyuma ya Jenoside ikorewe Abatutsi agaragaza ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, asobanura inzira y’ubumwe n’ubwiyunge n’ingamba u Rwanda rwagiye rushyiraho mu rwego rwo guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi. Aha yibanze cyane ku ruhare Inkiko Gacaca zagize mu gutanga amakuru y’uko Jenoside yakozwe n’abayigizemo uruhare ariko inagira uruhare rukomeye mu kunga Abanyarwanda.
 
Dr Rwogera Yves MUNANA uhagariye umuryango IBUKA muri Sénégal yagarutse ku ruhare rw’urubyiruko mu guharanira ko amateka ya Jenoside asigasirwa akazigishwa igihe cyose kugirango abere isomo abandi hirindwe kuba haba Jenoside ari mu Rwanda ari no mu mahanga. Yabasabye guhagurukira kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Prof. Abdoulaye Racine SENGHOR, impuguke mu burezi yagaragaje ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi akwiye gushyirwa mu mfashanyigisho zikoreshwa mu mashuri by’umwihariko mu Bihugu bya Afurika kugirango ayo mateka amenywe kandi abantu bayakuremo amasomo bityo Jenoside ntizongere ukundi.

Prof. Hamady BOCOUM, uyobora Inzu Ndangamurage “Musee des Civilisations Noires” mu Gihugu cya Senegal yagaragaje ko yasuye inzibutso zitandukanye zibitse imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi akanaganira n’abayirikotse kimwe n’abayigizemo uruhare yibonera ubwe ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal Jean Pierre KARABARANGA yashimangiye akamaro ko kwibuka no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Yaboneyeho gukangurira urubyiruko kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bifashishije murandasi, no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ahubwo abakuru bakigisha abakiri bato amateka kandi bagatozwa gukunda igihugu.

Ambasaderi w'u Rwanda muri Sénégal Jean Pierre KARABARANGA
Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal Jean Pierre KARABARANGA
Amb. KARABARANGA yashimangiye akamaro ko kwibuka no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
Amb. KARABARANGA yashimangiye akamaro ko kwibuka no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka