Hari moto isharijwa ku 1,680Frw ikagenda ibirometero hafi 100 umuriro utarashira

Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali haje sitasiyo (Electric Vehicle Plug-in/EVP) zisharija ibinyabiziga bitwarwa 100% n’amashanyarazi, aho moto ihabwa umuriro ku mafaranga 1,680Frw ikagenda ibirometero hafi 100 utarashiramo(urugendo rwo kuva nk’i Kigali ujya i Huye).

Ikigo cyitwa ‘Safi’ cyubatse izo sitasiyo za EVP, gifite amagare akodeshwa n’ikigo ’Guraride’ ku mafaranga 300Frw ku isaha, ariko kikagira imodoka na moto zitwarwa n’amashanyarazi kigurisha, umuntu agatandukana no gutwara ikinyabiziga gisakuza, kimurushya cyangwa gisohora imyotsi ihumanya umwuka abantu bahumeka.

Moto yitwa Gorilla icuruzwa n’ishami rya ‘Safi’ ryitwa ‘SUL’ (Safi Universal Link) igurwa amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri n’ibihumbi 200Frw, uyiguze agahabwa garanti y’umwaka umwe wo kujya aza mu igaraji rya Safi i Remera akayikorerwa ku buntu, agahabwa ingofero 2(kasike) hamwe n’ikoti ry’imbeho by’ubuntu.

Iyi moto isharijwa mu gihe kingana n’iminota hagati ya 20-25, nyirayo akishyura amafaranga y’u Rwanda 1,680, hanyuma agafata urugendo rubarirwa hagati y’ibirometero 90-100 wa muriro utarashiramo, nk’uko bisobanurwa na Mutesi Raynton ushinzwe abamotari muri Safi.

Mutesi yagize ati "Ubundi dushishikariza abamotari kutamaramo umuriro wose, byibura bakayizana hasigayemo nka 15% kugira ngo uburambe bwa bateri bwiyongere, ni 1,680Frw wishyura igakora ibirometero 90 no kuzamura, ni mu gihe litiro imwe ya lisansi igurwa amafaranga 1,764Frw yo ikagenda ibirometero hagati ya 35-40."

Imodoka z’amashanyarazi z’ubwoko butandukanye na zo zigurirwa muri Safi amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya miliyoni 15-30, uwayiguze agahabwa garanti y’imyaka 2-5 yo kujya aza mu igaraji rya Safi bakamusimburiza ku buntu igikoresho kidakora.

Imodoka yo imara iminota hagati ya 40-45 isharijwe ku mashanyarazi, ubundi igakora urugendo rureshya n’ibirometero 400, rungana n’uwava i Kigali yerekeza i Kampala muri Uganda, wa muriro utarashiramo.

Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Safi, Andrea Kamikazi, avuga ko kugeza ubu bamaze kugira sitasiyo z’amashanyarazi hirya no hino muri Kigali nka Kisimenti, ku Cyamitsingi, Giporoso, Nyamirambo, Kacyiru, Kinamba, Kimisagara, Kagugu, Gahanga, Nyanza, Rwezamenyo na Kagarama.

Kamikazi avuga ko bagiye gukorana na sitasiyo zicuruza Gaz n’ibikomoka kuri peteroli nka SP na Mount Meru, mu rwego rwo kongera ahabera ibikorwa byo gusharija moto, imodoka n’amagare atwarwa n’amashanyarazi.

Ikigo ‘Safi’ kivuga ko uretse guhenduka kw’ingufu z’amashanyarazi zitwara ibinyabiziga, piyese(pieces) z’izo moto cyangwa imodoka ubwazo na zo ngo zigurwa ku giciro cyo hasi ugereranyije n’ibinyabiziga bya moteri, aho ipine ya moto isanzwe igurwa amafaranga ibihumbi 20 ariko iyo muri ‘Safi’ ikagurwa amafaranga ibihumbi 17.

Kamikazi na Eva Kayiranga ushinzwe abakozi muri Safi, bavuga ko mu mezi atatu ari imbere bazaba bamaze kwagurira ibikorwa hirya no hino mu Ntara, ariko intego ari iyo kugera henshi muri Afurika.

Imodoka na moto zitwarwa n’amashanyarazi zirimo kwitabirwa n’abantu b’ingeri zitandukanye nka Iratuzi Jeanne d’Arc warangije kwiga amashuri atandatu yisumbuye, agashaka uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, bikamuhesha akazi muri Safi.

Iratuzi, umukobwa w’imyaka 29 y’amavuko, ashima ikinyabiziga gitwarwa n’amashanyarazi kuba kidasakuza, kitarushya kugitwara kuko hari ibyo cyikoresha birimo kuba bidakoresha ‘Amburiyaje’ ndetse kikaba cyihuta cyane kuko ahazamuka hagendwa nk’ahamanuka.

Iratuzi akomeza agira ati “Abagore n’abakobwa bashobora kwiga izi moto n’imodoka, babona igishoro bakazigura ubundi bakikura mu bukene.”

Kuba benshi bataramenya izo moto n’imodoka ngo ni ikibazo cyo kuzitinya kidafite aho gishingiye, bitewe n’uko zitamenyerewe mu Rwanda, nk’uko Eva Kayiranga abigarukaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka