Kwibuka30: Hari abiciwe muri Ecole Primaire Intwari bagishakishwa

Abize mu mu Ishuri ribanza ry’Intwari (Ecole Primaire Intwari) riri mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, bavuga ko bakibabazwa no kuba hari bagenzi babo barimo abahoze ari abarimu ndetse n’abanyeshuri bishwe ariko imibiri yabo ikaba itaraboneka.

Umuyobozi wungirije w'Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n'Imibereho myiza, Urujeni Martine, ari mu bitabiriye igikorwa cyo Kwibuka mu Ishuri Ribanza ry'Intwari
Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza, Urujeni Martine, ari mu bitabiriye igikorwa cyo Kwibuka mu Ishuri Ribanza ry’Intwari

Ibi nibyo bagarutseho mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho iri shuri rifatanyije n’inshuti n’ubuyobozi, bibutse abari abarimu 12, uwari umuyobozi w’iryo shuri, Ruzigana Alphonse, hamwe n’abanyeshuri 74 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kiwanuka Sudi wize muri iryo shuri, avuga ko abo barezi n’abanyeshuri bishwe na bagenzi babo bigaga cyangwa bakoraga muri icyo kigo, ndetse ko ikirushaho kumubabaza ari uko we na bagenzi be batarabona imibiri y’ababo, aho yajugunywe.

Kiwanuka yagize ati "Muri 1994 abarimu bishe abanyeshuri n’abanyeshuri bica abarimu, na hano byarabaye, turasaba abakoze ubwicanyi kuko hari abafunguwe, baduhe amakuru y’aho abacu bajugunywe."

Ati "Nanjye ubwanjye sinzi aho mama wanjye ari, sinamushyinguye, naramubuze, ni agahinda umuntu aba afite kuko uba uvuga uti ’umuntu ejo nzamubona’ ntumubone, uhorana ako gahinda ukarinda ugasazana, nanjye urabona ko nshaje, icyakora ntabwo twicaye, ni uguhora dushaka amakuru."

Uwitwa Muhorakeye Assumpta wari ufite se wigishaga mu Kigo Ecole Primaire Intwari, yavuganye ikiniga cyinshi, amarira amubunga mu maso, ko ahora yibwira ko azagera ubwo ahura n’umubyeyi we yabuze muri Jenoside, bituma kugeza ubu umutima we utararuhuka.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza, Urujeni Martine, ari mu bakomeje gutakambira abantu bazi amakuru y’ahashyizwe imibiri itarashyingurwa, abasaba kuherekana kuko na bo ubwabo imitima yabo ngo idashobora gutuza.

Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga mu Burezi mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Diane Sengati, avuga ko bakirimo guhangana n’ihungabana mu barezi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Sengati avuga ko mu mahugurwa ahabwa abarimu ku bijyanye no kwigisha amateka, iyo bageze ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, babafasha kumenya uko babyifatamo imbere y’abanyeshuri.

Sengati avuga Uburezi ari bwo buzahindura amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, kandi kugira ngo atazagaruka, hagomba gushyirwa imbaraga muri gahunda zitandukanye zo Kwibuka.

Ati "Hari ukwibuka no kwigisha abana amateka atagoramye y’ukuri, twashyizeho gahunda zo guhugura abarimu mu mateka kugira ngo bayigishe neza kandi bigishe ukuri."

Abarokokeye muri Ecole Primaire Intwari bavuga ko kwica no gutoteza Abatutsi muri icyo kigo byatangiye muri 1990 bitewe n’uko bitwaga ibyitso by’Inkotanyi, ubwo zari zatangiye urugamba rwo kubohora Igihugu.

Mu bahise bicwa harimo uwitwaga Ancilla Mukankusi wari umwe mu barezi bigishaga kuri iryo shuri, akaba yari azwiho kwanga ibikorwa by’ivangura byo kujya ahagurutsa abanyeshuri ababaza ubwoko bwabo.

Abatangabuhamya bavuga ko Mukankusi yishwe n’abari abasirikare b’ u Rwanda, bamwicira aho bita kuri Club Rafiki, bamuziza ko Inkotanyi zatangije urugamba rwo kubohora Igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibintu byose byari byiza gusa igihe bage bakireba si itegeko ko Abanyacyubahiro Bose bitabiriye bavuga,naho ibindi byo Iri huriro ryaba banyeshuri bari Smart kuko mu myaka 2 ishize igikorwa cyateguwe na RMC n’ikigo ariko Aba banyeshuri bibuka neza peeeee!!! Mwibeshye mukongera kubirekera ikigo ntago byaza bisa gutya ndakurahiye bo babikora nkumuhango gusa.

Kavamahanga Innocent yanditse ku itariki ya: 22-05-2024  →  Musubize

Aba banyeshuri bize ku Ntwali bibuka neza cyane mu myaka ishize bitegurwa na RMC ntago byabaga bitegute gutya.kuva kuri mc abatanze ibiganiro muri make byari byiza cyane

Muvunangoma Karisa yanditse ku itariki ya: 21-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka