Menya amateka y’ahitwa mu Bitare bya Mashyiga

Ibitare bya Mashyiga biherereye mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Kamonyi, Umurenge wa Karama, Akagari ka Bitare, Umudugudu wa Kokobe. Ni agace kahoze kitwa Gishubi (Rukoma). Ni ibitare byinshi binogeye ijisho, bimwe biteretse hejuru y’ibindi nk’ibiri ku mashyiga, ari na ho hakomotse iyo nyito ngo ni Ibitare bya Mashyiga.

Inteko y’umuco ivuga ko mu bushakashatsi yakoze ku nyito yiri zina yasanze izina Mashyiga atari umuntu ahubwo ari rituruka kuburyo ibyo bitare bigiye bigerekeranye.

Mashyiga si umuntu! Bahita kwa Mashyiga kubera ko ari ibitare bishyigikiranye, bimwe biri hejuru y’ibindi, bimeze nk’inkono bateretse hejuru y’amashyiga. Ni ibitare kamere ariko biriho bimwe mu bimenyesho bishushanyije nk’igisoro bitirira Umwami Ruganzu II Ndori. Hagati muri ibi bitare kandi harimo ubuvumo.

Inteko y’umuco ivuga ko ibi bitare aribyo byatwikiweho abagore babiri b’Umwami Yuhi III Mazimpaka, Kiranga na Cyihunde. Aba bagore bombi baravukanaga, bakaba abakobwa ba Kagoro w’Umucyaba. Icyaha cyakozwe n’aba bagore bombi cyatumye Umwami Mazimpaka asiga aciye iteka ko nta n’umwe mu bamukomokaho wemerewe gushaka mu Bacyaba.

Mu gutangira, umwami w’u Burundi Ntare III Kivimira yateye u Bugesera icyo gihe bwategekwaga na Nsoro III Nyabarega. Nyuma y’icyo gitero umwami w’u Bugesera yahungiye mu Rwanda, ibwami bamuha icumbi i Jenda na Kabugondo. Igihe yari aha i Jenda na Kabugondo, Nsoro III Nyabarega yifuje guhura na Mazimpaka ngo yihere amaso uburanga ntagereranywa bw’uwo mwami bwari bwarahogoje benshi bukanamugira ikirangirire muri aka karere. Nibwo rero yegereye Kiranga na Cyihunde agira ngo bamufashe muri uwo mugambi.

Aba bagore bahishe Nsoro mu nzu, noneho rimwe abona Umwami Yuhi III Mazimpaka. Inkuru yaje kugera i Bwami, Mazimpaka ategeka ko aba bombi batangwa bakicwa. Nibwo abo bagore bombi bafashwe, batwikirwa kuri ibi bitare bya Mashyiga, naho Nsoro we ategekwa guhita ava ku butaka bw’u Rwanda, ahungira mu Ndorwa.

Mu birebana n’ubworozi, i Mashyiga hahoze hagishishirizwa umutwe w’inka zitwa Imirama wari warashinzwe na Yuhi IV Gahindiro; na nyuma hakomeje kuragirwa amatungo dore ko mu nkengero z’ibyo bitare hari umukenke mwinshi. Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 hari urupango rw’inka aho zateraniraga zigiye gukingirwa.

Mu bihe bya vuba, mu Bitare bya Mashyiga hahoze isoko riremwa n’abaturutse impande zose z’Igihugu: mu Bugoyi haturukaga itabi, mu Kinyaga bakazana amasuka, n’utundi turere tugaturukamo ibyo twari dukungahayeho.

Baguranaga ibicuruzwa, ibiturutse ahandi bikaguranwa cyane cyane amavuta y’inka kuko yahabonekaga ari menshi. Isoko ryo mu Bitare bya Mashyiga ryaje kwimurirwa mu Gacurabwenge, nko ku birometero bitatu uvuye aho ryahoze.

Guhera mu ntangiriro z’imyaka ya 2010 hari abanyamadini bamwe na bamwe batangiye kujya baza kuhasengera baturutse mu mpande zitandukanye z’Igihugu, bakemeza ko baheretswe n’Imana, ikababwira ko kuhasengera bibazanira ibyiza.

Ku gasozi kariho ibi bitare kuri ubu hari umunara w’itumanaho. Ibi bitare biri ku murambararo wa metero zigera kuri 700; kuva aho bitangirira kugera mu gahinga hari nka metero 100. Kuhasura, iyo uturutse ku Kamonyi ku muhanda mugari aho Papa Yohani Pawulo II yashyize ibimenyetso igihe cy’uruzinduko rwe mu Rwanda mu wa 1990, harimo intera ya kirometero zirindwi.

Iyo uturuka i Kigali ukatira mu kuboko kw’iburyo, werekeza ahahoze ibiro by’Akarere ka Kamonyi, cyangwa ku ivuriro rya Remera Rukoma, ugafata umuhanda ibumoso werekeza ku biro by’Umurenge wa Kayenzi biri ahahoze hubatse Komini ya Kayenzi.

Agasozi ka Mashyiga gakikijwe n’ahandi hantu ndangamurage nk’Igishubi cya Muganza, Ishyamba cyimeza ry’Urukaragata, imisozi miremire ya Cubi na Marenga ihanamiye Bakokwe na Nyabarongo, Ikiryamo cy’Inzovu, Ibiti bitanu, Ijuru rya Kamonyi, n’ahandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka