Alain Mukuralinda yasobanuye byinshi ku mubano w’u Rwanda, u Burundi na Uganda

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yatangaje ko umubano w’u Burundi n’u Rwanda wabaye mubi ndetse ko icyemezo bwafashe cyo gufunga umupaka kibabaje.

Alain Mukuralinda
Alain Mukuralinda

Mu kiganiro na Kigali Today, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, yavuze ko umubano w’ibihugu byombi wajemo agatotsi, bityo ko atari mwiza.

Yagize ati “Umubano si mwiza ndetse biratunguranye kuba abantu barimo baganira ku kintu ntibacyumvikaneho cyangwa umwe akacyumva ukundi, ukabona ibyo wari utegereje ntibibaye, ukwiye kubaza icyabaye ndetse abantu bakongera bakaganira. Ariko niba utumvise neza bikagera aho Igihugu gifata icyemezo cyo gufunga imipaka nta biganiro bibayeho bisobanuye ko umubano atari mwiza”.

Mukuralinda akomeza avuga ko nubwo biba bimeze bityo, umubano ugahagarikwa mu buryo butandukanye ariko ko Ambasade z’ibihugu byombi zigikora ndetse ko akenshi ibihugu bihurira mu nama zitandukanye.

Yasabye kandi Abanyarwanda, kudakuka umutima kubera imipaka ihuza ibihugu byombi ifunze. Ati: “Igihe cyose, uko byaba bimeze kose, abantu baravugana, nubwo imipaka ifunze ariko Ambasade zirakora. Ibihugu biraturanye kuva twarabisanze kandi tuzabisiga bigumye biturane, nubwo nta masezerano yo guhana abantu bakekwaho gukora Jenoside mu Rwanda bahungiye mu Burundi ahari, nta masezerano yo guhana abanyabyaha mu buryo busanzwe ahari, kandi ibyabaye u Rwanda si nyirabayazana. Ubwo bitaravugwa ngo ducanye umubano kuri za Ambasade abantu bakwiye gukomezanya icyizere”.

Umubano ni mwiza hagati y’u Rwanda na Uganda

Kuba Muri iyi minsi abayobozi muri za Minisiteri zombi ku ruhande rw’u Rwanda na Uganda barahuriye i Nyagatare mu Burasirazuba bw’u Rwanda, mbere na mbere byerekana ko umubano w’ibihugu byombi ari mwiza.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, avuga ko akenshi abantu bavuga ko u Rwanda ari igihugu kibi ndetse rutumvikana n’ibihugu byose bituranyi, iyi nama yahuje impande zombi ikwiye kubahinyuza.

Ati: “Hari abashaka kugaragaza ko u Rwanda ari Igihugu kibi, Abanyarwanda twitwara nabi, nta muntu n’umwe twumvikana mu Karere, biriya bishobora kubivuguruza kuko akenshi usanga byarakwiye ku mbuga nkoranyambaga ndetse bikaba amayobera iyo basanze hari nk’ibicuruzwa biva mu gihugu kimwe bijya mu gihugu gituranyi, bityo ko bikwiye kubereka ko u Rwanda rutabanye nabi n’ibihugu byose ndetse n’ahari ikibazo twemera ko gukemura ibibazo binyuze mu biganiro ari inzira ya mbere rwitabira”.

Muri iki kiganiro kandi havuzwe ku masezerano y’abimukira bageze mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ubwo yamaraga impungenge za bamwe mu Banyarwanda bibaza ku masezerano yasinywe ariko bamwe bakavuga ko abimukira ubwabo badashaka kuzanwa mu Rwanda, Alain Mukuralinda, yavuze ko umunzani buri gihe ugira amasahani abiri, ariko ko bakwiye kwibuka ko aho baba bashaka kujya atari iwabo, kuko baba basanzwe bafite Guverinoma yatowe na Politiki biyemeje.

Amasezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza avuga ku bimukira binjiyeyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuva yatangira, yagiye avugwa kenshi mu bitangazamakuru, bamwe banenga, abandi bashima ko iyo gahunda iramutse yemejwe yaba igiye kuba igisubizo ku bimukira bagera mu gihugu bapfa buri mwaka baguye mu nyanja bagerageza kwambuka berekeza mu bihugu by’i Burayi.

Mukuralinda avuga ko gusinywa kw’ayo masezerano byamaze gukorwa ku mpande zombi, yibutsa abo binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko ko baba basaba badategeka Guverinoma n’abaturage ibyo bakwiye gukora.

Mukuralinda yagize ati: “Uwo mwimukira nubwo afite icyo ashaka ariko nanone aho ashaka kujya bafite Guverinoma, ndetse byanyuze mu nzira zateganyijwe ku mpande zombi, wowe ukwiye kwibuka ko urimo gusaba kuko nturi mu gihugu cyawe. Abanenga ni uburenganzira bwabo ariko nanone baba bari kunenga Guverinoma yatowe kandi ifite inzira igenderamo utayibuza”.

Mukuralinda asanga abantu badakwiye gutinya kuvuga ko hari ingengo y’imari yo gushyira iyo gahunda mu bikorwa, bityo ko impungenge zabaho mu gihe amategeko arengera Umunyarwanda cyangwa uburenganzira bwe atubahirijwe kuko byo byatuma hari ibihinduka ariko mu gihe ibyo bitabaye, nta muntu n’umwe ukwiye kugira impungenge.

Avuga ko abantu bakomeje gucuruzwa, kuburira ubuzima mu nyanja, abagwa mu butayu n’ibindi bibi ariko ko abanenga bose nta n’umwe urashaka igisubizo cyakemura ibyo bibazo.

Kurikira ibindi muri iki kiganiro:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka