Police FC irifuza Richard Kilongozi wa Kiyovu Sports

Ikipe ya Police FC irifuza rutahizamu ukina aciye ku ruhande rw’iburyo mu ikipe ya Kiyovu Sports Richard Kilongozi.

Amakuru yizewe agera kuri Kigali Today ahamya ko iyi kipe yatwaye igikombe cy’Amahoro 2024 ikaba izanasohokera igihugu muri CAF Confederation Cup 2024-2025, yateye intambwe ya mbere yegera ubuyobozi bwa Kiyovu Sports binyuze kuri Perezida w’inzibacyuho Mbonyumuvunyi Karim ibusaba ko bayigurisha uyu Murundi umaze umwaka umwe akinira iyi kipe bakunda kwita Urucaca.

Richard Kilongozi wufuzwa na Police FC
Richard Kilongozi wufuzwa na Police FC

Aya makuru akomeza avuga ko nyuma yo kwegerwa na Police FC ubu harimo bamwe mu bayobozi ba Kiyovu Sports bifuza ko yagurishwa gusa hakaba n’urundi ruhande rutifuza ko uyu musore yagurishwa kuko ikipe yabo ubu iri mu bihano bya FIFA bitayemerera kuzagura abakinnyi bashya mu gihe itari yishyura amadeni ibereyemo abo yatandukanye nabo mu buryo butemewe n’amategeko.

Umwe yagize ati "Bamwe ntabwo babyemera abandi barabyemera,biraruhije kuko tutemerewe kugura."

Ku ruhande rwa Police FC,Umunyabanga Mukuru wayo CIP Claudette Umutoni yabwiye Kigali Today ko ibyo batabizi ariko ko nanone aribyo,bisanzwe bifite uko bikorwa.

Ati" Oya,ibyo ntabwo mbizi ,ayo makuru ntabwo nyazi ariko ibintu nkibyo muri Police FC dufite uko tubitangaza kumugaragaro iyo hari ikibaye."

Richard Kilongozi Bazombwa w’imyaka 28 y’amavuko yageze muri Kiyovu Sports mu mpeshyi ya 2023 mu gihe icyo gihe yanifuzwaga na Rayon Sports,uyu mukinnyi nubwo umwaka w’imikino wa 2023-2024 ikipe ye bitayigendekeye neza ariko we ku giti cye yigaragarije abareba ruhago ko ari umukinnyi mwiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka