Yasanze Perezida Kagame mu biro, ibibazo yari afite bihita bikemuka

Umukecuru witwa Hélène Nyirangoragoze w’imyaka 74 y’amavuko wo mu Karere ka Musanze, arishimira ko yasubijwe ubutaka yari yarambuwe ubuyobozi bw’ibanze burebera, ikibazo cye gikemurwa na Perezida Paul Kagame ubwo uwo mukecuru yamusangaga mu biro bye, nk’uko abisobanura.

Uyu mukecuru avuga ko Perezida Kagame yamuhesheje isambu ye aranubakirwa
Uyu mukecuru avuga ko Perezida Kagame yamuhesheje isambu ye aranubakirwa

Uwo mukecuru utibuka itariki yahungukiyeho ava mu gihugu cya Tanzaniya, ubu atuye mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze aho yubakiwe inzu bisabwe na Perezida Paul Kagame.

Ngo ubwo yageraga mu Rwanda, yasanze amasambu yasigiwe na Sebukwe yo mu murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze yarigaruriwe n’abantu.

Ngo icyo kibazo yakigejeje mu buyobozi bw’inzego z’ibanze azisaba kumusubiza ibye, ariko ntibabikora, dore ko ngo abigaruriye ayo masambu harimo n’abatunze imodoka bari bafite ubushobozi bwo kumucecekesha.

Ati “Nari narabuze ubutaka Databukwe yavukiyemo mu murenge wa Gataraga. Ubwo nari mvuye muri Tanzaniya ngeze ino, nasanze abantu baranyambuye ibyanjye, nabaza ubutaka bwanjye abayobozi ntibanyumve, najya kubaza abambereye mu butaka bagatanga ruswa dore ko harimo n’umugabo ufite imodoka”.

Muri ibyo bibazo ngo yari mu buzima bubi, dore ko asanzwe anafite umugabo ufite ubumuga bw’ingingo n’umwana ufite uburwayi bwo mu mutwe.

Ngo bajyaga kwandika abatishoboye bakeneye kubakirwa na we akiyandikisha, ariko batangira kubaka agasanga atari ku rutonde rw’abubakirwa.

Ati “Nari ncumbitse mu gakoni k’umuturage yiyubakiye, yambwira ngo sohoka ugende nkabura aho nyura, ubwo ngiye kugira amahirwe abaturage baranyemeza mu bazubakirwa bakubaka njye sinyibone, n’abayobozi ntibite ku kibazo nari mfite”.

Uwo mukecuru avuga ko ibibazo byageze aho bimurenga, yigira inama yo kujya kureba Perezida wa Repubulika ngo amugezeho ibibazo afite, ngo ageze mu biro by’Umukuru w’Igihugu amera nk’ugeze mu ijuru.

Yagize ati “Nafashe umwanzuro wo kujya kwa Perezida Kagame, nkigerayo nabaye nk’ugeze mu ijuru mvuga ikibazo cyanjye, ako kanya bahamagara ku Karere uwitwa Kanyarukato baramutuma ngo agende ampeshe inzu ampeshe n’ubutaka”.

Arongera ati “Nageze mu biro bya Perezida ha handi akemurira ibibazo, narahageze na kashe bantereye ku mpapuro ndacyayifite njye Hélèna Nyirangoragore, nigereye mu biro bya Perezida Kagame. Narahageze aho yakirira ibibazo hararabagirana yewe bampaye n’amazi aryoshye, bamfashe neza no kuza ndetse bampaye n’imodoka inzana”.

Uwo mukecuru avuga ko ibyo Perezida yategetse ko asubizwa ibye akanubakirwa ngo byahise bishyirwa mu ngiro, ubu akaba yarahawe isambu ye yubakirwa n’inzu, akaba ari na ho ahera ashimira Umukuru w’Igihugu.

Ati “Icyo Perezida Kagame yasinyiye n’ufunzwe arafungurwa, ubu narafunguriwe mbese ndi gushimira Perezida. Ubutaka bwanjye yarabumpesheje anterera Kashe bahamagara Kanyarukato wakoraga mu Karere ka Musanze, ubu bampaye isambu yanjye bampa n’iyi nzu ntuyemo, gusa ikintu nkibura ni igikoni, murabona ko ntetse hanze”.

Nyirangoragore arishimira uburyo abayobozi b’inzego z’ibanze bakomeje kumwitaho, n’ubwo afite abarwayi babiri mu rugo avuga ko ubuzima bukomeje kugenda neza kuko yavuye aho yanyagirwaga abona inzu ye.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Busogo aho uwo mukecuru atuye, buremeza ko ubuhamya bw’uwo mukecuru ari ukuri, kuko ngo yari yarambuwe umutungo we wabaga mu Murenge wa Gataraga, awusubizwa nyuma y’uko uwo mukecuru yigereye kwa Perezida Paul Kagame nk’uko bivugwa na Iyamuremye Joseph Umukozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Busogo akaba ari na we uri gukora inshingano z’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge uri mu kiruhuko.

Agira ati “Ni byo koko, uwo mukecuru yigereye kwa Perezida wa Repubulika ikibazo cy’imitungo ye yari yarigabijwe kirakemuka, ubu akaba atuye mu murenge wa Busogo ari na ho yabaye akiva muri Tanzaniya, akaba ari na ho yubakiwe inzu atuyemo”.

Uwo mukecuru arasaba ko abayobozi bose bafatira urugero rwiza kuri Perezida Paul Kagame, ukemurira ibibazo buri muturage wese umugannye, bakajya bakemura neza ibibazo by’abaturage badategereje ko Perezida Kagame ari we ugomba kubyikemurira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ese ubu Koko byaremejwe ko ibibazo nkibi bizajya bikemurwa na Nyakubahwa President? Nakwibaza nti se abayobozi bo hasi baba bamaze iki ? Kurenganya no kwirengagiza abo bashinzwe nkana? Oya bigomba guhinduka rwose ,umuntu utubahiriza inshingano ze ajye abibazwa ntibakavunishe President, Gusa ndanamushimira ko ntawe asubiza inyuma Imana imuhe umugisha Kandi imudukomereze.

Coco yanditse ku itariki ya: 9-07-2020  →  Musubize

Naribajije nabuze igisubizo kuko nyuma y’imyaka 26 twibohoye hari ibibazo bitegereza gucyemurwa na Parezida wa Repubulika wenyine? habura iki?

DUMBULI yanditse ku itariki ya: 9-07-2020  →  Musubize

Usibye ko ni izina rye ribimwemerera,(Nyirangoragize)kugoragoza abantu(abayobozi)ariko ubundi bari baramutereranye pe!ariko nkibaza abayobozi nkabo bo ntibibatera isoni? Perezida siwe wakagombye kurinda gucyemura ibibazo nkibyo,atite izindi nshingano yatorewe kdi zikomeye,niyo mpamvu aba yashyizeho abamufasha mu nzego zose,kdi barahembwa buri kwezi,ejo nabahingamo ubudehe ababaza impamvu badakemura ibibazo by’abaturage ,uzasanga Barya iminwa.Intego yacu niyayindi,ntimukadutobere mujye mucyemura ibibazo by’abaturage bitagombye kugera kwa Perezida wa Repubulika.

Alias yanditse ku itariki ya: 8-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka