Kigali na Bugesera Ikibazo cy’ibura ry’amazi kiri kugana ku musozo ( Video)

Uruganda rw’amazi rwa Kanzenze rumaze igihe rwubakwa mu Karere ka Bugesera, rwitezweho gukemura ikibazo cy’amazi mu bice byayaburaga cyane mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Bugesera.

Minisitiri Gatete yasuye uruganda rw'amazi rwa Kanzenze
Minisitiri Gatete yasuye uruganda rw’amazi rwa Kanzenze

Urwo ruganda rurimo kubakwa mu mushinga wa Leta y’u Rwanda wa ‘Kigali Bulk Water’, rwasuwe na Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Ambasaderi Claver Gatete kuri uyu wa 24 Gashyantare 2021, akaba yashimye uko imirimo irimo gukorwa ndetse anavuga ko urwo ruganda rwatangiye gukemura ikibazo cy’amazi.

Ibyo yabivuze ahereye ku kuba urwo ruganda rwaratangiye guha abaturage amazi ku itariki ya 10 Gashyantare 2021, bikaba biteganyijwe ko ruzajya rutanga Metero kibe 40,000 ku munsi, aho Metero kibe 10,000 zizasigara mu Karere ka Bugesera naho izindi 30,000 zikajya mu Mujyi wa Kigali.

Kuri ubu urwo ruganda rurimo gutanga amazi angana na Metero kibe 5,000 ku munsi, ariko ngo mu cyumweru cya mbere cya Werurwe uyu mwaka ruzatangira gutanga Metero kibe 40,000 nk’uko byari biteganyijwe.

Uduce biteganyijwe ko ayo mazi azagezwamo ni Kicukiro, Remera, Kimironko, Kabeza, Kanombe, Busanza, Nyarutarama, Kigali Special Economic Zone na Ndera muri Kigali, ndetse na Kanzenze-Karumuna muri Bugesera n’ahandi.

Ni uruganda rufite ibikoresho bigezweho
Ni uruganda rufite ibikoresho bigezweho

Urwo ruganda ruri mu mushinga mugari wa Leta y’u Rwanda wo kongera amazi meza, hasanwa ndetse hanongerwa imiyoboro y’amazi ireshya na Km 568 mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo harimo na Bugesera, ukazarangira utwaye miliyoni 63 z’Amadolari ya Amerika (hafi miliyari 63 z’Amafaranga y’u Rwanda).

Umushinga wa Kigali Bulk Water uzihutisha intego Leta yihaye y’uko mu mwaka wa 2024 buri Munyarwanda azaba agerwaho n’amazi meza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nabonye mwagaragaje muduce twa nyamata na kigali nahandi.aho handi n’umurenge wa muyumbu urimo ko nawo utagira amazi?

Ndayisaba Athanase yanditse ku itariki ya: 5-03-2021  →  Musubize

Nabonye mwagaragaje muduce twa nyamata na kigali nahandi.aho handi n’umurenge wa muyumbu urimo ko nawo utagira amazi?

Ndayisaba Athanase yanditse ku itariki ya: 5-03-2021  →  Musubize

Mugihe amazi yatangiye koherezwa kigali bugesera atarahagera, ababishinzwe nabagira inama yo gushyiraho ivomo rusange kubegereye uruganda. bakareka kuvoma akagera bategana ningona nimvubu.

bihangane batazabikora arugutabara abariwe ningona.

Nacy yanditse ku itariki ya: 25-02-2021  →  Musubize

Ni byiza pe. Ikibabaje ni ukuntu amazi yatangiye gutangwa i Kigali basanzwe bafite amazi mu gihe Kanzenze aho uruganda ruri hataba amazi nta n’igitekerezo cy’igihe bazayaduhera. Uwapanze umushinga ndabona mu mutima we harimo guhaza amazi abanyakigali. Ubu koko murunva hatarimo akarengane?

Kagabo John yanditse ku itariki ya: 25-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka