Umwaka wa 2022 urasiga Abanyarwanda batekesha Gaz yo mu Kivu

Ubuyobozi bwa ‘Gasmeth’, sosiyete izacukura gaze méthane ikayibyazamo iyo gutekesha, buratangaza ko hari ikizere ko umwaka wa 2022 uzasiga Abanyarwanda batangiye kuyitekesha, uwo mushinga ngo wagombye kuba waratangiye ariko udindizwa n’icyorezo cya Covid-19.

Gaz yo mu Kivu irimo gutunganywa ikazajya yifashishwa mu guteka no gutwara ibinyabiziga
Gaz yo mu Kivu irimo gutunganywa ikazajya yifashishwa mu guteka no gutwara ibinyabiziga

Mu gihe mu kiyaga cya Kivu hamaze kubakwa ibigo bibiri bicukura gaz methane ikabyazwa amashanyarazi, imishinga ibyaza izindi nyungu gaze ziboneka muri icyo kiyaga nayo irimo kwiyongera.

Umushinga wo gukura gaze zitekeshwa mu kiyaga cya Kivu, niwo uhanzwe amaso ukazafasha Abanyarwanda kugabanya amatoni y’ibikomoka ku biti bicibwa ku mwaka hamwe no kugabanya ibyuka byoherezwa mu kirere.

Guhindura gaz méthane ikavamo gaz isanzwe ikoreshwa mu guteka, ni uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kwegeranya gaz méthane cyane (condenser), bityo ikamera nka gaz isanzwe igashobora gutekeshwa kimwe no gutwara ibinyabiziga.

Stephen Tierney, Umuyobozi mukuru wa Gasmeth Energy, isosiyete izashyira mu bikorwa uwo mushinga, yatangarije The New Times ko badindijwe na Covid-19, ndetse igahungabanya ibikorwa byabo, ariko ko bafite icyizere ko umusaruro wa gaz itekeshwa uzatangira kuboneka mbere y’impera z’umwaka wa 2022.

Muri Gashyantare 2019, u Rwanda rwagiranye amasezerano na Gasmeth Energy yo gucukura gaz méthane no kuyitunganya igashobora gukoreshwa mu guteka, gukoreshwa mu nganda no mu gutwara ibinyabiziga.

Ayo masezerano afite agaciro ka miliyoni 400 z’amadorali, bikaba biteganyijwe ko uwo mushinga uzagabanya ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga.

Amasezerano Gasmeth Energy yasinyanye n’u Rwanda azamara imyaka 25 yo kwemererwa gucukura amamiliyoni y’amametero kibe ya gaz mu kiyaga cya Kivu.

Tierney avuga ko Gasmeth hamwe n’abafatanyabikorwa bayo barangije igishushanyo mbonera cy’umushinga.

Ati "Umushinga ushyirwa mu bikorwa n’abikorera kuri iki gipimo, ariko bisaba inkunga nini yaba iy’abaterankunga bo mu karere ndetse n’amahanga ya kure. Twagize amahirwe kuba twabonye inkunga ikomeye kuri uyu mushinga w’ingirakamaro kandi turateganya kuzaba twabonye igishoro cyose hagati muri uyu mwaka”.

Tierney akomeza avuga ko imbaraga zabo muri iki gihe zibanda ku gukorana na Guverinoma mu gusinyisha abakiriya ba gaz mu kuzitabira uyu mushinga uzagira uruhare mu kugabanya umwanda no gutema ibiti.

Ati "Turateganya ko hafi kimwe cya kabiri cy’umusaruro rusange uzagurishwa ku isoko ryo guteka mu gihugu."

Uwo mushinga biteganyijwe ko uzafasha ingo zibarirwa hagati y’ibihumbi 300 na 400 ubu zikoresha gaz mu guteka.

Umishinga wo gutekesha gaz mu Rwanda ushyigikiwe na Guverinoma mu kugabanya ikoreshwa ry’amakara n’ibiti mu guteka, mu rwego rwo kurengera ibidukikije, ukaba witezweho gufasha ibigo binini bikenera ibicanwa byinshi nk’ inkambi z’impunzi, gereza, amashuri, n’ibigo bya Polisi n’ibya Gisirikare ndetse n’inganda zikenera ibicwa, ahanini nk’iz’icyayi.

Gukoresha gaze yo guteka bizatanga inyungu ku gihugu, uretse kugabanya ibyo u Rwanda rutumiza hanze, harimo kugabanya igihe abantu bakoresha bashaka inkwi, bafatisha imbabura, guca ukubiri n’imyotsi yangiza amaso n’indwara z’ubuhumekero.

Minisiteri y’Ibikorwa remezo ivuga ko igipimo cya gaz icanwa kizava kuri toni ibihumbi 10 muri 2017 kigere kuri toni ibihumbi 240 muri 2024.

U Rwanda rufite intego yo kugabanya ikoreshwa ry’ibicanwa nk’inkwi bikava kuri 79% kugera ku kigero cya 42% muri 2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Uno mushinga ni mwiza pe. Ahari watworohereza igihombo & ihungabana mu bukungu byatewe na covid. Icyampa Ibiciro bya gaze bikazahita bimanuka bishimishije!

Ingufu yanditse ku itariki ya: 25-02-2021  →  Musubize

Luc gutinya risk nibyo aliko iyo uyitinya cyane ntacyo ugeraho uhora uko kwisi henshi bakoresha ubwo buryo ntabwo umuntu yareka gukora umushinga areba gusa ibyago byateye,ahandi unareba abataragize,ikibazo inyungu babonamo kandi aho bibaye bituma abandi bafata ingamba zo kubyirinda,aho niho ho gushyirwa,imbaraga zunwirinzi,ataribyo ubwoba bwatuma,tureka iyacu,imyaka yose tukagura,iyabandi kandi nabo bafite ubuzima nkubwacu,ducukure Gaz cyangwa tuyireke Congo iyicukure,tuyigureyo kandi nihaba,ikibazo kitugereho,twaranze.kugira risk!!

lg yanditse ku itariki ya: 25-02-2021  →  Musubize

Uyu mushinga nimwiza uzatuma umusaruro w’ubuki wiyongera,kuko mu bagizweho ingaruka n’itemwa ry’amashyamba n’abarozi b’inzuki batimo.

Barahira yanditse ku itariki ya: 25-02-2021  →  Musubize

Hahah nibyiza ariko mumenye ko ibi byitwa igerageza iki kivu kimaze amamillioni yimyaka kibereye aho gituje none un homme commence à l.agresser si ça vire au vinaigre ça sera la plus grande catastrophe mondiale gaz ituritse igakwira mubantu byatuzimya kuko bibaho accident nkizi zabayeho muri Cameroun.

Luc yanditse ku itariki ya: 25-02-2021  →  Musubize

Amabavu y’imihini mishya ntabwo azatuma duhera mu butayu. kandi ikizaba cyose tuzahangana nacyo ariko iki nicyo gihe ngo natwe abanyarwanda twumveko nta cyo tutageraho. nshyigikiye cyane uyu mushinga ahubwo congs kubawutekerejeho. mwarakoze kuturebera kure. gusa byose bijye bikorwa hashingiwe ku cyerekezo cy’abanyarwanda.

GATEMBO GATO Jean Bosco yanditse ku itariki ya: 26-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka