Rubavu: Umuyobozi w’umudugudu afunzwe akekwaho gukubita umuntu bimuviramo gupfa
Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Rubavu bukurikiranye abantu batandatu barimo n’Umuyobozi w’umudududu wa Nyarusozi, bakekwaho gukubita inkoni umuntu bamufashe avuye kwiba bikaza kumuviramo gupfa.
Ku italiki ya 19 Gicurasi 2021 ni bwo abaregwa babarizwa mu mudugudu wa Nyarusozi, Akagari ka Gacurabwenge, Umirenge wa Busasamana, Akarere ka Rubavu, bakekwaho kuba barakubise umuntu wari uvuye kwiba ibirayi mu murima w’umuturage.
Abaregwa bamaze kumufata bamushyiriye Umukuru w’umudugudu, atanga itegeko ry’uko bamukubita, baramukubise bakoresheje inkoni n’ingufuri y’igare, nyuma amaze kubona ko bamunogeje ababuza gukomeza kumukubita, ari na bwo yahise ashaka ingobyi baramuheka bamujyana kwa muganga ariko aza gupfa taliki ya 23 Gicurasi 2021.
Abaregwa mu gihe bahamwe n’icyaha, bahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 15 ariko kitarenze imyaka 20, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 121, al. 4, y’itegeko numero 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Abaregwa bakaba bafungiwe kuri Sitasiyo ya Police ya Gisenyi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|