Rubavu: Inkongi y’umuriro yibasiye icumbi ry’abanyeshuri

Abanyeshuri biga mu kigo cy’amashuri cya Gisenyi Adventist Secondary School (GASS) bacumbikirwa hanze yacyo, mu masaha y’ijoro batunguwe n’inkongi y’umuriro yafashe amacumbi bararamo, by’amahirwe ntawe wagize icyo aba.

Inkongi yafashe amacumbi y'abahungu, by'amahirwe ntawe wagize ikibazo
Inkongi yafashe amacumbi y’abahungu, by’amahirwe ntawe wagize ikibazo

Ni inkongi yagaragaye mu saa munani abanyeshuri bababsha gusohora ibiryamirwa n’ibindi bikoresho byabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Uwimana Vedaste, avuga ko bakeka ko iyo nkongi yatewe n’ibibazo by’amashanyarazi, icyakora ngo ntawayigiriyemo ikibazo.

Yagize ati "Ahagana saa munani n’igice mu rukererera inzu yararagamo abanyeshuri b’abahungu bagera kuri 66 yahiye, harakekwa ikibazo cy’amashanyarazi kuko byatangiriye muri cash power".

Akomeza avuga ko ibikoresho by’abanyeshuri byashoboye gukurwamo nubwo ibarura ritarangira ngo bamenye nib anta byahiriyemo.

Ati "Hahiye utwumba 14 turaramo abahungu, ibintu byinshi bababashije kubikuyemo. Hari harimo matela, ibikapu n’ibindi ariko kugeza ubu ntabwo ibarura rirarangira”.

Ikibazo cy’inkongi mu macumbi y’abanyeshuri kigaragaye inshuro ya kabiri mu Karere ka Rubavu mu gihe kitarenze ukwezi, inshuro iheruka ni ishuri ryo mu murenge wa Kanzenze na ryo ryahiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka