Rubavu: Abaturiye umupaka basabwe kwirinda kunyura mu nzira zitemewe

Ubuyobozi bw’Akarere n’ubw’inzego z’umutekano mu Karere ka Rubavu bwasabye abaturage bo mu Murenge wa Cyanzarwe baturiye umupaka, kwirinda kunyura mu nzira zitemewe zambukiranya umupaka, cyane cyane mu masaha y’ijoro kugira ngo batazitiranywa n’umwanzi.

Basabwe kwirinda kwambuka umupaka banyuze mu nzira zitemewe kuko bahahurira n'akaga
Basabwe kwirinda kwambuka umupaka banyuze mu nzira zitemewe kuko bahahurira n’akaga

Ubuyobozi bw’Akarere bwagiranye ibiganiro n’abaturage nyuma y’uko abagabo babiri barashwe n’inzego z’umutekano babakekaho kuba abanzi b’igihugu, ubwo bashakaga kwinjira mu Rwanda saa yine z’ijoro ku itariki 14 Mata 2021 mu Mudugudu wa Nyakabanda, Akagari ka Rwangara mu Murenge wa Cyanzarwe, bakaba bari bavuye mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Abarashwe ni abaturage bo mu Kagari ka Kinyanzovu, Umurenge wa Cyanzarwe, umwe akaba yahise ahasiga ubuzima naho undi akomereka ukuguru.

Lt Colonel Innocent Mpabuka, Umuyobozi wungirije wa Brigade ya 201 ikorera mu turere twa Rubavu, Nyabihu, Ngororero n’igice cya Rutsiro avuga ko abaturage bakwiye kwirinda guca mu nzira zitemewe kuko bishobora kubaviramo ibibazo.

Habyarimana Gilbert, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu asaba abaturage kwirinda kunyura mu kibaya kuko abahanyura baba biyemeje gufatwa nk’abanzi, yongeraho ko ibikorwa by’abanyura inzira ya ‘panya’ bihungabanya umutekano.

Habyarimana yungamo ko hari abantu bazwi bakora magendu, n’ubwo hari abafatwa bitabaca intege, mu gihe hari iyindi mirimo bakora kandi bakabeshaho imiryango batagiye mu byo baburiramo ubuzima.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu imaze iminsi ifata abaturage banyura inzira ya panya binjiza mu Rwanda ibiyobyabwenge birimo urumogi ndetse bagashyikirizwa ubutabera.

Mayor Habyarimana Gilbert akavuga ko n’ubwo umuturage yabigerageza ntafatwe, agomba kumenya ko aba yishyira mu kaga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka