RIB yafunze Igabe Egide ukurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafunze Igabe Egide ukurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano y’impamyabumenyi y’icyiciro gihanitse cya Kaminuza (PhD), mu gushaka akazi muri kaminuza zitandukanye zikorera mu Rwanda.

Igabe yahimbye icyemezo kivuga ko yarangije kwiga icyiciro gihanitse cya Kaminuza (PhD) muri Atlantic International University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kugira ngo abone akazi, nk’uko RIB yabitangaje ibinyujije kuri Twitter.

RIB yatangaje kandi ko Igabe ubu afungiye kuri Sitatiyo yayo ya Kicukiro, mu gihe hakorwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB irihanangiriza abishora mu byaha byo gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, by’umwihariko kubeshya ko ufite impamyabumenyi udafite, kuko bigira ingaruka mbi ku burezi mu gihugu ndetse n’abanyeshuri ntibabone ubumenyi bukwiye bityo n’umusaruro bitezweho ntuboneke.

Iki cyaha gihanishwa igifungo kuva ku myaka itanu kugera kuri irindwi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyumugabo ararengana kaminuza yizeho yamazi kemeza phd ye, muge kuri twitter ya RIB yabisobanuye, rero nize nogutangazako mwibeshye kumuntu

[email protected] yanditse ku itariki ya: 8-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka