Perezida Kagame yakomoje ku kibazo cy’abinubira uko bahanirwa umuvuduko ukabije

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakomoje ku kibazo cy’abamaze igihe binubira kuba bahanirwa umuvuduko ukabije, ko hakwiye kubaho kongera uwo bagabanyije cyane, ariko na none abatwaye ibinyabiziga bakirinda umuvuduko ukabije.

Perezida Kagame yakomoje ku kibazo cy'abinubira uko bahanirwa umuvuduko ukabije
Perezida Kagame yakomoje ku kibazo cy’abinubira uko bahanirwa umuvuduko ukabije

Umukuru w’Igihugu yabitangaje mu gikorwa ngarukamwaka cyo gushimira abasora kibaye ku nshuro ya 19 kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ugushyingo 2020, mu muhango wabere mu nyubako ya Intare Arena i Rusororo.

Perezida Kagame avuga ko muri iyi minsi arimo kubona ku mbuga nkoranyambaga abantu binubira guhanirwa umuvuduko ukabije, aho bamwe bacibwa ihazabu y’amafaranga ibihumbi 25 kubera kurenza umuvuduko wa kilometero 40 ku isaha.

Perezida Kagame yagize ati “(Abantu) baravuga ngo ‘uwarengeje umuvuduko wa kilometero 40 ku isaha ntahumeka, uwo muvuduko ubanza ari nk’uwo bamwe muri twe bakoresha amagurugu tugenda. Ndakeka ko bashatse gutubura amafaranga cyane, ntabwo nshaka ko tugira umuvuduko mwinshi cyane, ariko na none ntabwo twawushyira hasi cyane ku buryo utazagera aho urimo kujya”.

Perezida Kagame avuga ko yasabye abapolisi kuringaniza ibyo bipimo by’umuvuduko ku buryo abantu bakwihutira kugera iyo bajya hatabayeho impanuka.

Yavuze ko abantu benshi yabonye bishimiye iki gitekerezo akaba yijeje ko aza gushaka ababishinzwe bagakemura icyo kibazo.

Umukuru w’igihugu kandi yanenze ikijyanye no guhanira abantu umuvuduko runaka kandi nta cyapa gihari kibwira abantu uwo bakwiye kuba barimo kugenderaho mu gace runaka.

Umva uko yabisobanuye muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ibyabayoboz bafatny na prezda kuyobr kabs baramuvangr cne!Noneh wagera nko mucyar ho abaturag barashz

N.athanase yanditse ku itariki ya: 20-11-2021  →  Musubize

ibyapa bisubirwemo kuko nibyo abanyabiziga bagenderaho aho bishinze bidakwiye bivanweho urugero,icyapa biri uva kabuga bya Taxi mwikona mumuhanda ni mbere,kumuhanda uva ku ntare mumugi icyapa kiri uvuye kwisoko honoraires ya gloria kibiza guparika kiri hepho,aho kuba ahabuzwa kandi icyapa kikubuza ukiri imbere ntuba,ukiri inyuma nahandi nkimbere AM-Bank nahandi kuvuga kandi hose abantu barandikirwa ataribyo,naho ikigero kimpanuka sicyo ibiteza impanuka ntibyakoraga moto amagare taxis ahantu ntibyagendaga

Lg yanditse ku itariki ya: 20-11-2021  →  Musubize

Icyibazo cy’umuvuduko ndumva gikemutse. Hasigaye icyibizami byimpushya zogutwara ibinyabiziga.

DUSENGIMANA Francois yanditse ku itariki ya: 19-11-2021  →  Musubize

Ariko se koko ibintu byose bizajya bikemuka ari uko umukuru w’igihugu abivuze nk’aho abo babishinnzwe batazi ikigomba gukorwa!!
Police nisubize amafaranga abo yayambuye mu bryo budafututse.
Wa mugani wa Nyakubahwa nyine ubwira umuntu ute ko yarengeje umuvuduko wemewe mu gace runaka nta cyapa gihari kimenyesha uwo ari wo!!!

Wagirango harimo sabotage y’ababa bashaka ko abantu binubira ubuyobozi, wa mugani ukaba uhaye impamvu abavuga ngo bararambiwe uwabaha ikindi gihugu bajya gukoreramo.

Ubwo abo bashinga ibuemezo nk’ibyo ntibabona akaga baba bakururira igihugu koko!!!

Mparambo yanditse ku itariki ya: 19-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka