Nyarugenge: Polisi yafatanye abantu bane amabaro 20 y’imyenda ya caguwa

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu (ASOC) n’irishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU), ku wa Gatanu tariki ya 5 Werurwe 2021 ku bufatanye n’abaturage bafashe abantu bane bafite magendu y’imyenda ya caguwa amabalo 20.

Hafashwe amabaro 20 y'imyenda ya caguwa icuruzwa mu buryo bwa magendu
Hafashwe amabaro 20 y’imyenda ya caguwa icuruzwa mu buryo bwa magendu

Abafashwe ni Niyondamya Eduard w’imyaka 36 na Uwanyirigira Consolée w’imyaka 32 bari bafite amabaro 8, bafatiwe mu Murenge wa Kimisagara naho Nshimiyimana Yassin w’imyaka 29 na Sikubwabo Emmanuel w’imyaka 41 bafatanwe amabalo 12, bafatiwe mu Murenge wa Rwezamenyo mu Kagari ka Kabuguri I, bose bafatiwe mu Karere ka Nyarugenge.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu bafashwe mu masaha atandukanye ariko bafatwa umunsi umwe, bose bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Habanje gufatwa Niyondamya Eduard na Uwanyirigira Consolée bafatirwa mu isoko rya Kimisagara barimo gupakurura amabalo 8 y’imyenda ya Caguwa. Imyenda yabanje gufatanwa Uwanyirigira avuga ko atari iye ko ari iya Niyondamya ari nawe ufite ububiko bwayo i Nyamirambo, uyu nawe yarafashwe atwemerera ko iyo myenda ari iye ndetse nta misoro yayo afite”.

Kuri uwo munsi na none ishami hafashwe Nshimiyimana Yassin na Sikubwabo Emmanuel, bafatanwe amabalo 12.

CP Kabera ati "Iriya myenda yafatiwe mu rugo kwa Nshimiyimana ariko uyu akaba yari ayibikiye uwitwa Kayiranga Enock na Sikubwabo Emmanuel. Kayiranga yahise acika hafatwa Sikubwabo na Nshimiyimana. Ubusanzwe ibalo y’imyenda ipima ibiro 45 ariko aba bo ibalo imwe ipima ibiro 90”.

CP Kabera yakomeje avuga ko gufatwa kwa Sikubwabo kwaturutse ku kuba yaraje gutanga ruswa kugira ngo abapolisi barekure iyo myenda.

Ati "Kayiranga amaze gucika yaragiye ahura na Sikubwabo kuko nawe yari afitemo imyenda amabalo abiri amubwira ko yaza kuganiriza abapolisi akabaha amafaranga ya ruswa kugira ngo iyo myenda irekurwe. Abapolisi bamufashe arimo kubaganiriza uko abaha iyo ruswa nyuma aza kuvuga ko nawe muri iyo myenda harimo iye".

CP Kabera yakanguririye abantu gucika ku bucuruzi bwa magendu kuko bunyuranyije n’amategeko ndetse ko amayeri bakoresha amaze kumenyekana, n’ikipe ibafasha kwinjiza mu Rwanda magendu yaramenyekanye.

Ati "Bamwe mu bantu bazana magendu bayikuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bafiteyo umuntu w’umunyarwanda uzana iyo myenda ya caguwa akayambukana mu mazi mu kiyaga cya Kivu anyuze mu kirwa cy’Ijwi akayigeza mu Karere ka Rusizi. Iyo myenda iyo imaze kugezwa i Rusizi bayishyira mu modoka noneho hejuru yayo bakarenzaho imifuka irimo imbuto z’imyembe, hari n’ubwo basorera imyenda mikeya bakayivanga n’itasoze".

Yashimiye abaturage barimo gukorana na Polisi mu kurwanya ibyaha abasaba gukomeza gutanga amakuru kuko biri mu rwego rwo kwiyubakira Igihugu. Yibukije abaturarwanda muri rusange ko abacuruza imyenda ya caguwa baba barimo kunyereza imisoro kandi ariyo yubaka Igihugu bityo kigatera imbere.

Imyenda yafashwe ndetse n’abayifatanwe bajyanwe ku ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu kugira ngo bakorerwe amadosiye.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199, rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Iyo hari imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

Tariki ya 26 Gashyantare 2021, abapolisi bakorera mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana bafashe uwitwa Ukwigize Daniel w’imayaka 44 na Ndayiragije Milliam w’imyaka 28, bafatanwe magendu y’ibitege 465, ikarito irimo litiro 5 za divayi n’ibizingo 25 by’insinga z’amashanyarazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka