Nyanza: Ikibazo cya gare n’icy’isoko bitajyanye n’igihe kigiye gukemuka
Mu gihe abatuye i Nyanza binubira ubutoya bwa gare n’isoko babona bitajyanye n’igihe, ubuyobozi bw’Akarere buravuga ko umwaka wa 2025 uzasiga babikozaho imitwe y’intoki.
Ubundi abakorera muri gare ya Nyanza bavuga ko ari ntoya cyane, ku buryo n’iyo imodoka za kompanyi ebyiri zihakorera ari zo Horizon na Volcano zihahuriye, hari nk’izakererewe, usanga nta bwinyagamuriro.
Hari abo usanga bagira bati “Gare ni ntoya. Imodoka iyo zihahuriye ari nyinshi twebwe turasohoka tukajya hanze yayo. Si ukubeshya, hano iyo haje imodoka z’andi ma kompanyi nk’abiri zikahahurira n’amabisi ya Volcano na Horizon, duhita tuva muri gare tukajya hariya hepfo.”
Umwe mu bacuruzi uvuga ko akunze kugenda mu masoko menshi agira ati “Nk’ugenda mu masoko menshi, za Musanze, za Butare na za Gikongoro, iri soko rya Nyanza riri inyuma cyane. Kuri zeru nako.”
Akomeza avuga ko Nyanza iri inyuma urebeye no kuri gare agira ati “Hera no kuri gare! Na yo iri hasi. Byose biri hasi cyane ukurikije aho iterambere ry’Igihugu rigeze. Twifuza ko twagira isoko na gare byiza. Yego n’Umujyi wacu uracyari nyuma, ariko byibura tugire ibikorwa bisobanutse, biri ku rugero nk’urw’ahandi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda, avuga ko rwiyemezamirimo uzubaka isoko na gare yamaze kuboneka, bikaba kandi byombi bizubakwa mu kibanza bisanzwemo. Ubu hari gukorwa inyigo y’uko bizaba bimeze no gushaka uburyo ikibanza birimo cyajya mu maboko ya rwiyemezamirimo, kuko gisanzwe icya Leta.
Agira ati “Kugeza uyu munsi gare n’isoko twabiboneye umushoramari, turi mu biganiro no gushaka uko yatangira kubaka. Twizera ko bitarenze umwaka utaha mu kwa mbere imirimo ishobora kuba yatangiye. Kuko igisigaye ni ugukora ku buryo abona ubutaka byemewe n’amategeko.”
Biteganyijwe ko kubaka isoko rya Nyanza bizatwara hafi miriyari eshatu n’igice (Frw 3,463,185,974) naho gare ikazatwara miriyari ebyiri na miriyoni 850 (Frw 2,850,427,866). Igihe imirimo yo kubaka izarangirira bizaturuka ku nyigo iri gukorwa ubu ngubu n’igihe imirimo izatangirira.
Ohereza igitekerezo
|
Gare nziza cyane
Gare nziza cyane
Hey! Nyanza ni murugo ndetse narahakuriye isoko n’agare biramutese bihinduwe bitari bimwe byo kukubwira tukategereza .
Hey! Nyanza ni murugo ndetse narahakuriye isoko n’agare biramutese bihinduwe bitari bimwe byo kukubwira tukategereza .