Nyagatare: Umufurere yafashwe akekwaho gusambanya umwana w’umuhungu

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Umufurere ushinzwe Imyitwarire y’Abanyeshuri (Animateur) muri kimwe mu bigo by’amashuri, aho acyekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 17.

Uyu mufurere w’imyaka 36 yatawe muri yombi ku wa 11 Mutarama 2022, mu gihe icyaha akurikiranyweho bikekwa ko yagikoze mu mpera z’umwaka ushize.

Ibi byabereye mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, Akagari ka Nyagatare, Umudugudu wa Nyagatare ya II.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko iperereza ry’ibanze ryerekana ko uyu mufurere hari impamvu zifatika zigaragaza ko yahohoteye uyu mwana mu bihe bitandukanye harimo na tariki ya 27 Ukuboza 2021.

Avuga ko ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyagatare mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Dr. Murangira avuga ko abantu bitwaza ububasha cyangwa ubushobozi bwabo bagasambanya abana badakwiye kwihanganirwa.

Yagize ati “Turasaba gushyira mu bigo by’amashuri Komite zishinzwe kurwanya ibyaha byo gusambanya abana, ikajya ibigisha ibimenyetso bishobora kwerekana uko bagushwa mu busambanyi bukorerwa abana.’’

Yagaragaje ko iyo komite ikwiye kuba igizwe n’abahanga mu by’imitekerereze akaba ari bo bazajya bafasha abana bahuye n’ibyo bibazo cyangwa batarahura na byo ndetse bimwe bikirindwa.

Ati “Byagaragaye ko akenshi abana basambanywa ariko bakabura abo babwira bumva bizeye. Uru rugamba rwo kurwanya gusambanya umwana ntirwatsindwa n’urwego rumwe gusa, gufatanya ni ingenzi.’’

Umufurere ukurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu wiga mu kigo abereye ‘Animateur’, aramutse ahamijwe icyo cyaha n’urukiko yahanishwa ingingo ya 4 y’itegeko Nº69/2019 ryo ku wa 08/11/2019, riteganya igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze 25.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NAH UBUGENZACYAHA N UBUTABERA

Nahimana Deogratias yanditse ku itariki ya: 12-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka