Nyagatare: Baraye mu mihanda baje kwamamaza Kagame (Amafoto + Video)

Bamwe mu baturage mu Karere ka Nyagatare ntibaryamye ahubwo baraye mu mihanda baje kwamamaza umukandida Perezida watanzwe n’Umuryango FPR-Inkotanyi, Paul Kagame.

Baraye mu mihanda baje kwamamaza Kagame
Baraye mu mihanda baje kwamamaza Kagame

Umuturage wa mbere waraye kuri site ya Nsheke, Akagari ka Nsheke, Umurenge wa Nyagatare, ni Ugirimbabazi Rachel, waturutse mu Murenge wa Mimuli.

Impamvu yaraye ahagomba kwamamarizwa umukandida wa FPR-Inkotanyi ngo ni uko ku buyobozi bwa kandida Perezida, Paul Kagame, abana be bane bishyuriwe amashuri bose basoza kaminuza nyamara we, umuryango avukamo n’uwo yashatsemo ntawakandagiye mu ishuri kubera ubukene.

Saa kumi n’imwe n’iminota ibiri z’igitondo kuri iki cyumweru tariki ya 07 Nyakanga 2024, Sumbaburanga Pascal, wo mu Murenge wa Nyagatare, Akagari ka Bushoga, yari ageze kuri site ya Nsheke.

Avuga ko atigeze aryama ahubwo yaraye agenda agamije kuza kwamamaza uwo yita inshuti ye magara kuko yamufashije mu bumuga yatewe n’inkoni z’abasirikare ba FAR.

Sibomana Ahmed yagenze ibirometero 20 n'amaguru nyamara afite ubumuga
Sibomana Ahmed yagenze ibirometero 20 n’amaguru nyamara afite ubumuga

Ati “Maze igihe ntamubona ubu nje kumusuhuza. Mfite ubumuga niyo mpamvu nacumbagiye ngo nze musuhuze. Abasirikare ba Habyarimana barankubise baramugaza ariko kuba nkihumeka mbikesha inshuti nkunda Kagame.”

Umusaza Rwabugiri w’imyaka 84 y’amavuko, yahuye n’umunyamakuru wa Kigali Today, saa kumi n’imwe n’iminota 10 abura metero 200 gusa ngo agere kuri site yamamarizwaho umukandida Perezida watanzwe n’Umuryango FPR-Inkotanyi.

Avuga ko yavuye iwe saa munani z’ijoro kugira ngo nawe yifatanye n’abandi banyamuryango kwamamaza uwo yita umutware wabo wakuye Igihugu mu icuraburindi.

Yagize ati “Sinari buryamye kuko igihe kirahari, naje igicuku ngamije kureba Kagame wacu. Umutware wacu yatuvanye habi adushyira heza, u Rwanda rwacu abari abategetsi babi bari barwubitse none yarwubuye ni ijisho ry’Imana yaduhaye.”

Sibomana Ahmed, yavuye mu Kagari ka Tabagwe, Umurenge wa Tabagwe agendera ku mbago kubera ubumuga afite bw’ukuguru.

Abayisilamu nabo bari babukereye mu kwamamaza umukandida wa RPF
Abayisilamu nabo bari babukereye mu kwamamaza umukandida wa RPF

Avuga ko yazinduwe no kwamamaza umukandida wa FPR no kumushimira ibyo yabagejejeho cyane umutekano usesuye n’ibindi bikorwa bigamije iterambere ryabo.

Yagize ati “Kuba ngenda gutya niwe kuko iyi nyunganira-ngingo mfite niwe wayimpaye. Ntitwabura rero kurara amajoro tugenda kubera umutekano usesuye dufite mu Gihugu.”

Mubyo bashimira umukandida Perezida, Paul Kagame, harimo kwegerezwa amashuri, amavuriro, ibikorwa remezo nk’imihanda, amazi, amashanyarazi n’ibindi.

Mu kwitegura neza uyu munsi, amadini n’amatorero asanzwe asenga ku cyumweru, bahisemo ko amasengesho aba kuwa Gatandatu tariki ya 06 Nyakanga 2024.

Reba ibindi muri iyi Video:

Video: Richard Kwizera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nshuti dusangiye umwuga w’ ubucukumbuzi bwibanda cyane ku bigaragara inyuma y’ ijambo n’ ingiro; ariko byaba byiza kurusha abayobozi n’ abaturage baba bateguye kudakirigita intare bayikirigitike ibyiza ,ahubwo bakajya nanagoboka abandi bataragera ku byo bagezeho kuko mu Rwanda turacuafite abantu batarabona Aho begeka imisaya yabo!

Ntarugera Francois yanditse ku itariki ya: 7-07-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka