Nyagatare: Amabati ya ‘Asbestos’ ararangirana na Gashyantare

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko ahakiri amabati ya Asbestos azaba yakuweho yose bitarenze Gashyantare uyu umwaka wa 2022.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare, Hategekimana Fred, avuga ko mu karere kose amabati ya Asbestos akigaragara ku nyubako z’Ikigo nderabuzima cya Karangazi gusa.

Yongeraho ko akarere kamaze kugirana amasezerano n’abazayakuraho ku buryo batarenza Gashyantare uyu mwaka.

Agira ati “Twamaze gusinyana amasezerano na Reserve Force binyuze mu Kigo cy’Igihugu cy’Imiturire (RHA), barayakuraho. Ukwezi kwa kabiri baraba bayakuyeho rwose kuko amasezerano arahari barimo baritegura kubikora.”

Mu Karere ka Nyagatare, amabati ya Asbestos yari asakaje inyubako za Leta, cyane cyane ibigo nderabuzima n’inyubako zakoreragamo umushinga wa OVAPAM, kuri ubu inyubako nyinshi aya mabati akaba yaramaze gukurwaho.

Gahunda ya Leta ni uko umwaka wa 2022 uzarangira nta nyubako igisakaje amabati ya Asbestos kuko ngo agira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka