Nubwo abakiriya bataraboneka bihagije, twishimiye gusubira ku kazi – Abamotari

Abamotari bo mu Karere ka Huye barishimira ko basubiye ku kazi nyuma y’amezi arenga abiri badakora, gusa bakavuga ko abakiriya bataraboneka ari benshi.

Umwe muri bo witwa Charles Kamana yabwiye Kigali Today ati "Kugeza ubu abagenzi baracyari bakeya, kuko abantu bari baramenyereye kugenda n’amaguru. Hari n’abaza ngo tubatware, tugasanga bibagiwe ibitambaro byo kwambara imbere y’ingofero (casque), ntitube tukibatwaye."

Undi mumotari witwa Isaïe Macumi we yagize ati "Nubwo abagenzi bataraba benshi nk’ubusanzwe, ariko byibura twavuye mu rugo. Turakora ku mafaranga make makeya, ariko akaza."

Akomeza agira ati "Ubu nanejejwe n’uko ubu noneho ntasiga umugore wanjye ku nzira kandi tugiye hamwe, kuko mu minsi ishize tutari twemerewe guheka umuntu. Nshimishijwe n’uko ubu noneho nshobora gutwara n’abana banjye."

Macumi kandi ngo atekereza ko umunsi insengero n’utubari byongeye gufungura ari bwo bazongera kubona amafaranga nk’ibisanzwe.

Asobanura iki gitekerezo agira ati "Ubusanzwe umuntu ajya mu kabari, yabona bumwiriyeho agatega moto. Ugiye gusenga abona hariho ibyondo cyangwa ivumbi, agatega kugira ngo agere ku rusengero asa neza. Umuririmbyi na we ava ku kazi, yabona ari bukererwe agatega moto."

Nubwo kandi bitarabagendekera neza nk’ubusanzwe, abamotari b’i Huye ngo batangiye gutekereza kuzafasha bagenzi babo b’i Rusizi na Rubavu.

Eric Ngirumpatse, Perezida wa Koperative CIM ikorera i Huye ati "Iminsi abamotari bamaze mu rugo badakora ku mafaranga ituma babasha kumva ko bagenzi babo b’i Rusizi na Rubavu bababaye. Ni na yo mpamvu batangiye gutekereza kuzishyira hamwe bakabagoboka igihe baba bagumye mu kato."

Icyakora nubwo hari abamotari bishimiye kongera kubasha gukora, hari bagenzi babo batarabibasha kuko nta mafaranga y’ubwishingizi bafite, hakaba n’abakeneye kubanza gukoresha moto zabo nyamara nta mafaranga bafite yo kugura ibice bisimbura ibyangiritse mu minsi batakoraga.

Nko muri Koperative COTTAMOHU ubu bamaze kubarura ababarirwa muri 50 badafite amafaranga y’ubwishingizi, naho muri CIM bamaze kubarura ababarirwa muri 40.

Aba bose, koperative zabo ziraza kubafasha mu gukemura ibi bibazo.

Védaste Bugingo uyobora koperative COTTAMOHU ati "Nidusanga abakeneye ubwishingizi batarenza miliyoni enye, tuzabaguriza mu ya koperative tutarinze gufata inguzanyo."

Ngirumpatse wa CIM na we ati "Abadafite ubwishingizi turabahuza na banki, hanyuma tubishingire nka koperative. Naho abakeneye ibyuma bisimbura ibyashaje, barabifata mu iduka rya koperative, bazishyure buke buke."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka