Niringiyimana wakoze umuhanda amafaranga ngo yaramushiranye, Airtel igiye kumwongerera amasezerano

Niringiyimana Emmanuel wo mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi uzwiho kuba yarahanze umuhanda w’ibirometero birindwi wenyine aratangaza ko amafaranga amaze kumushirana ku buryo kurangiza kwagura uwo muhanda ku buryo imodoka ziwucamo bitamworoheye.

Niringiyimana ubu akoresha umushahara ahembwa na Airtel ngo yagure umuhanda we
Niringiyimana ubu akoresha umushahara ahembwa na Airtel ngo yagure umuhanda we

Niringiyimana avuga ko ibikorwa byo kwagura uyu muhanda bimaze kumutwara asaga 5.000.000frw ahemba abakozi akoresha no kugura ibikoresho, akavuga ko n’ubwo imirimo ikomeje ariko nta bushobozi asigaranye bwo guhemba abakozi kandi hakiri igice kidatunganyije kireshya na metero 800.

Niringiyimana Emmanuel avuga ko nyuma yo kumenyekana kubera igikorwa cy’umuhanda yakoze wenyine yibwirije, yagize amahirwe yo kumenyana no gukorana na Kompanyi y’itumanaho ya Airtel.

Niringiyimna avuga ko yagiranye amasezerano n’icyo kigo yo kucyamamariza ibikorwa igihe cy’umwaka, amasezerano akaba azarangirana n’ukwezi gutaha kwa Kanama 2020 aho yahembwaga ibihumbi 200frw buri cyumweru akanahabwa 1.500.000frw ku mwaka.

Niringiyimana yatumiwe mu bikomerezwa biherutse kwita izina abana b'Ingagi kubera umuhanda yakoze
Niringiyimana yatumiwe mu bikomerezwa biherutse kwita izina abana b’Ingagi kubera umuhanda yakoze

Niringiyimana avuga ko ayo mafaranga ari yo yahembaga abakozi bamufasha gukora umuhanda yatangiye aho amaze gukoresha abarirwa muri Miliyoni eshanu, icyakora ngo amaze kumushirana ku buryo kurangiza igice cy’umuhanda gisigaye bimuhangayikishije.

Agira ati, “Harabura amezi abiri ngo amasezerano na Airtel arangire ariko bashobora kuzanyongeza andi yenda nabona uko nishyura abakozi, amafaranga bampemba ni yo nishyura abakozi”.

“Nagerageje kuvugana n’abayobozi b’akarere ngo dufatanye turebe uko umuhanda warangira ariko ntacyo bamariye nanze kujya kwiga ntarangije ibyo niyemeje gukora n’ubwo bwose abayobozi bansabaga kujya kwiga ngo ibisigaye bazabikore ariko mbonye bantinza mpitamo kwihembera abakozi ndakomeza”.

Niringiyimana avuga ko ikibazo asigaranye ari iteme rihuza Umurenge wa Murambi na Gashari kugira ngo umuhanda yakoze muri Murambi uhure n’uva Gashari imodoka zibashe gutambuka, akaba asaba ubuyobozi kumufasha iryo teme rigakorwa kuko rirenze ubushobozi bwe.

Iteme rihuza Imirenge ya Murambi na Gashari ni yo mbogamizi ngo umuhanda ube nyabagendwa
Iteme rihuza Imirenge ya Murambi na Gashari ni yo mbogamizi ngo umuhanda ube nyabagendwa

Ubuyobozi bwa Airtel bugaragaza ko bwakoranye neza na Niringiyimana mu bikorwa byo kwamamaza kandi bwiteguye kumwongerera amasezerano kugira ngo inzozi ze zibe impamo arangize ibikorwa bye.

Umukozi ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza muri Airtel John Magara avuga ko ibikorwa byo kwamamaza muri iyi minsi byahagaze kubera Coronavirus ariko bari kureba uko baganira na Niringiyimana mu bindi bikorwa bakomezanya.

Agira ati, “Twakoranye neza uriya musore ni umuntu udasanzwe twamenyeye mu binyamakuru twifuza gukorana kandi ibyo twakoranye byagenze neza, no mu bihe biri imbere turi kureba uko tuzagirana andi masezerano na we agakomeza ibikorwa bye”.

Niringiyimana asigaye yamamariza Airtel
Niringiyimana asigaye yamamariza Airtel

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi mu Karere ka Karongi, avuga ko ibikorwa bya Niringiyimana bibafasha kuko umuhanda yakoze ugirira abaturage akamaro naho ku bijyanye n’iteme rihuza Murambi na Gashari ngo ubuvugizi burakomeje.

Niringiyimana avuga ko yavutse mu 1996 akaba yujuje imyaka 24 y’amavuko. Umuhanda yakoze w’ibirometero birindwi yawutangiye afite imyaka 19 kuko ngo amaze imyaka itanu awukora, ukaba ubura 800m ngo abe awurangije neza ube warushaho kuba nyabagendwa akaba ateganya ko uyu mwaka byose azaba abirangije ugatahwa ku mugaragaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Airtel yakoze igikorwa cyiza komereza aho

Imbogo yanditse ku itariki ya: 8-07-2020  →  Musubize

Emmanuel congratulatios n’ishema kuba dufite umuntu nkuyu mugihugu cyacu twese tugize umurava nkuwuyu musore igihugu cy’urwanda cyagira umuvuduko urushijeho mwiterambere. Gusa akarere kakunganire kareke kugutererana kuko bamwe muribo nibo bazafata iyambere baca muruwo muhanda. #Airtel ntimugacogore kugira unteza nkiyo🙏🙏

Murakoze!!

Bizumuremyi Gad yanditse ku itariki ya: 8-07-2020  →  Musubize

"Umugabo Nyamugabo arangwa n’ibikorwa bizomuteza imbere n’ugihugu cyiwe" (Canco Hamisi).
Mwampaye numero ya Whatsapp ye
(Niringiyimana) kuri iyo email.
Murakoze!

Yohani yanditse ku itariki ya: 8-07-2020  →  Musubize

Uyu musore rwose ni intore pe azashimirwe kwitanga no kwigomwa kubyo atunze.

Emile yanditse ku itariki ya: 8-07-2020  →  Musubize

L’Etat nifashe niringiyimana kugera kunzozi ze kuko ibyo akora bifitiye Rubanda akamaro kandi ntabwo yikunda murakoze.

Mugayisinga Francois Xavier yanditse ku itariki ya: 8-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka