Musanze: Imbogo ebyiri zarwanye kugeza zombi zipfuye

Imbogo ebyiri zo muri Pariki y’igihugu y’Ibirunga, zasanzwe zamaze gushiramo umwuka nyuma yo kurwanira mu murima w’umuturage wegereye inkengero z’iyo Pariki.

Izi mbogo ebyiri zarwanye kugeza zishizemo umwuka
Izi mbogo ebyiri zarwanye kugeza zishizemo umwuka

Izo mbogo ngo zaba zatorotse Pariki mu ma saha y’ijoro rishyira iryo ku wa gatatu, zigeze mu murima uherereye mu Mudugudu wa Kabari Akagari ka Ninda mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze, ziraharwanira kugeza zombi zipfiye.

Abazibonye mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Mutarama 2022 nk’uko byemezwa na Emmanuel Ndizeye, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Ninda, ngo bazisanze zombi ziryamye hasi ziteganye.

Yagize ati “Zose zatahuwe zamaze gupfa. Zaturutse muri Pariki, zisimbuka uruzitiro rw’amabuye rugabanya Pariki y’Igihugu y’ibirunga n’imirima y’abaturage ihegereye, zigeze mu murima uri hafi aho uhinzemo ingano, bigaragara ko zaharwaniye zombi bikaziviramo gupfa. Uwazigezeho bwa mbere mu gitondo yasanze ziryamye hasi zose, zapfuye, yihutira kubitumenyesha natwe tumenyesha inzego zidukuriye ziza gutabara”.

Muri uko kurwana ngo hari imyaka yari ihahinze zangije. Uyu muyobozi agira ati “Bitewe n’uko zarwanaga, birumvikana ko hari n’ingano zari ziteye muri uwo murima zahangirikiye. Ariko nk’uko mubizi, inyamaswa zo muri iriya Pariki, iyo hari ibyo zonnye cyangwa zangije, hari inzira bicamo ba nyirayo bakishyurwa. Ubwo ni na yo izakurikizwa”.

Izo mbogo zombi, nyuma yo kuzisanga zapfuye hakurikiyeho igikorwa cyo kuzisuzuma harebwa icyazishe, bahita bazihamba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Mubigaragara zari zahoze zonera abaturage,kandi ziza nogupfa zirwan kubera intambara yazo.

Abashinzwe pariki bari bakwiye Gusha icyatuma inyamaswa zishyamba zitaja zonera abaturage

ABIYINGOMA JEAN DAMASCENE yanditse ku itariki ya: 13-01-2022  →  Musubize

Ubwose iyo baziha abaturage bakazisukisha ubugari hhhh

Bakaja yanditse ku itariki ya: 12-01-2022  →  Musubize

Uwo muturage rwose bamurenganure kubwo izo mbogo zamwangirije imyaka kd nakoze kutaziha abaturage harubwo zarikubagira nk’ @Umuneza

Isaac yanditse ku itariki ya: 12-01-2022  →  Musubize

Uwo muturage rwose bamurenganure kubwo izo mbogo zamwangirije imyaka kd nakoze kutaziha abaturage harubwo zarikubagira nk’ @Umuneza

Isaac yanditse ku itariki ya: 12-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka