Musanze: Bahawe amashanyarazi nyuma y’imyaka 40 anyura hejuru y’ingo zabo

Abaturiye urugomero rwa Mukungwa ruherereye mu Mudugudu wa Mukungwa, Akagari ka Kabirizi Umurenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze, bafite ibyishimo batewe no kuba bahawe umuriro w’amashanyarazi bari bamaze igihe bifuza.

Abaturiye urugomero rwa Mukungwa bahawe amashanyarazi nyuma y'imyaka 40 bayategereje
Abaturiye urugomero rwa Mukungwa bahawe amashanyarazi nyuma y’imyaka 40 bayategereje

Umwe mu bahatuye witwa Byukusenge Daniel yagize ati “Twari twarasigaye inyuma kubera kutagira amashanyarazi, bikatugiraho ingaruka zo kutihutana n’abandi mu iterambere. Twatakambiye ubuyobozi kenshi tubusaba kutworohereza ngo buduhe amashanyarazi byarananiranye. None ubu amashanyarazi yageze iwacu, ingo zavuye mu icuraburindi. Ubu ibyishimo ni byose”.

Abo baturage ngo biteguye kwiteza imbere, kubera aya mashanyarazi nk’uko Byukusenge akomeza abaivuga.

Ati “Ubwo tubonye amashanyarazi, tugiye gukora imishinga myinshi ituma tubona amafaranga. Yaba gusudira, kubaza, gusya ibinyampeke n’indi tubona byaduteza imbere. Biranorohereza abakoraga urugendo rurerure bajya gushaka izo serivisi ahandi”.

Urugomero rwa Mukungwa rwatangiye kubakwa mu mwaka w’1979, rutangira gukora mu mwaka w’1982. Kuva icyo gihe, bamwe mu baruturiye babara imyaka ikabakaba 40 yari ishize, umuriro w’amashanyarazi uru rugomero rutanga, unyura hejuru y’ingo zabo ukajya gucanira abo mu bindi bice bitandukanye by’igihugu.

Abo mu ngo zisaga 100 zegereye urwo rugomero batari bakabonye umuriro w’amashanyarazi, bamaze ibyumeru bitatu bawuhawe n’ikigo REG.

Urugomero rwa Mukungwa rwiyongeraho izindi ngomero enye zibarizwa mu Karere ka Musanze. Izo ngomero zose hari abazituriye bakunze kugaragaza ko batarabona umuriro w’amashanyarazi.

Ikigo REG ishami rya Musanze giheruka kubwira Kigali today ko gutinda kuwubona, byagiye biterwa no kuba ibikoresho byifashishwa mu gukwirakwiza amashanyarazi (Transformers) bidahagije, icyakora yizeza abafite ibyo bibazo ko REG irimo gukora ibishoboka byose ngo gikemuke.

Muri rusange Leta y’u Rwanda iteganya ko mu mwaka wa 2024 Abanyarwanda bose bagomba kuba bafite umuriro w’amashanyarazi, 52% byabo bazaba bafatiye ku muyoboro mugari mu gihe 48% bo bazaba bakoresha umuriro w’amashanyarazi ukomoka ku zindi ngufu cyane cyane iz’imirasire y’izuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka