Musanze: Abanyamadini n’amatorero bitezweho guhindura imyumvire y’abinangira kwikingiza Covid-19

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, busanga igihe kigeze ngo Abanyamadini n’amatorero, barusheho guhagurukira kwigisha abarimo abayoboke babo akamaro n’inyungu ziri mu kwikingiza Covid-19, no gukumira ibihuha bivugwa ku nkingo zayo, nk’imwe mu ntwaro izagabanya ubukana n’umuvuduko iki cyorezo kiriho ubu.

Muri iki gihe inzego z’ubuzima zishyize imbaraga mu gukingira icyorezo Covid-19, hari abagitsimbaraye ku myemerere irimo n’ishingiye ku madini; ari na byo Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, bwahereyeho bwifashisha abanyamadini n’amatorero, mu bukangurambaga bwihariye, bwo kwigisha abayoboke bayo, kugira ngo barusheho gusobanukirwa akamaro ko kwikingiza Covid-19.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu, Andrew Rucyahana Mpuhwe, yagize ati: “Icyagaragaye ni uko hari abanga kwikingiza babitewe no gutsimbarara ku myemerere, ahanini ishingiye ku madini. Twasanze turamutse tubegereye mu buryo bwihariye, tubifatanyijemo n’abanyamadini n’amatorero, tukigisha abo bantu no kubakura mu rujijo rw’ibyo batekereza bitari byo ku nkingo, bakarushaho gusobanurirwa bihagije akamaro n’inyungu ziri mu kwikingiza. Dutekereza ko hari uruhare rukomeye byagira mu gutuma benshi bareka iyo myumvire bakitabira kwikingiza Covid-19”.

Mu isuzuma Akarere ka Musanze kakoreye mu byiciro by’abaturage batandukanye bo mu mirenge y’igice gito cy’umujyi wa Musanze, mu minsi ishize, hari hagaragaye abantu basaga 800 binangiye banga kwikingiza Covid-19; ariko uko bagiye barushaho kwegerwa no kuganirizwa bamenya ukuri, binatuma abagera kuri 500 muri bo bafata umwanzuro wo kwikingiza.

Andrew Rucyahana Mpuhwe avuga ko muri ubu bukangurambaga bwihariye, buzakorerwa mu mirenge yose igize Akarere ka Musanze uko ari 15, bwatangiranye n’itariki 10 Mutarama kugeza tariki 14 Mutarama 2022, amadini n’amatorero ahabarizwa, azarushaho kwegera abayoboke, bakigishwa binyuze mu materaniro abahuriza mu nsengero, ibiganiro bibahuriza hirya no hino, ndetse no kwegera ingo z’abataragera ku rwego rwo kuzamura imyumvire yo kwikingiza.

Kuva icyorezo Covid-19 cyakwaduka, abashakashatsi n’abahanga mu by’ubuzima hirya no hino ku isi, bateye intambwe yo gukora amoko atandukanye y’inkingo, zikomeje kwifashishwa mu gukingira abantu, ngo bigabanye ibyago byo kuzahazwa mu buryo bukomeye na Covid-19.

N’ubwo bimeze bityo ariko, hari abadasiba kwifashisha uburyo butandukanye burimo n’ubw’ikoranabuhanga mu gukwirakwiza amakuru y’ibihuha ku nkingo za Covid-19. Ingero za bimwe mu bivugwa na bamwe, ni nk’aho ngo umuntu ukingiwe, bishobora kumutera ubugumba, kuba urukingo rwaba ruhuye n’umubare 666 w’inyamaswa ivugwa muri bibiliya, abandi bakavuga ko inkingo zaba zarakozwe muri gahunda y’umushinga wo gushyira mu bantu utwuma tuzwi nka “Microchips” ngo byorohereze abazungu gukurikiranira hafi imibereho yabo ya buri munsi n’ibyo bakora byose.

Ku ruhande rwa bamwe mu banyamadini n’amatorero, ngo bibwiraga ko uruhare rwabo mu gukumira Covid-19, rugarukira mu kubahiriza ingamba zo kuyirwanya gusa. None na bo basanga hari icyo bakwiye gukora kugira ngo abayoboke babo, bitabire gahunda yo kwikingiza.

Pasiteri Habyarimana Juvenari wo mu Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda, agira ati: “Hari abantu bamwe bagifite imyumvire ishingiye ku binyoma, y’uko urukingo rwa Covid-19, rurimo ikimenyetso c’inyamaswa, abandi bakavuga ko rufite ubushobozi bwo guhindura uturemangingo tw’umuntu wakingiwe.
Nsanga twe nk’abanyamadini n’amatorero tudakwiye kubireberera ngo duceceke, ahubwo tugomba kurushaho gufasha Leta kumvikanisha mu bantu ibyiza n’akamaro ko kwikingiza muri ibi bihe duhanganye na Covid-19”.

Imibare yo kugeza tariki 9 Mutarama 2022, igaragaza ko abantu 1555 ari bo bakingiriwe mu Karere ka Musanze kuri uwo munsi. Ni mu gihe abasaga 185.540 ari bo bamaze guhabwa doze ya mbere y’urukingo rwa Covid-19, abagera ku 230.093 bamaze guhabwa doze ebyiri z’urukingo rwa Covid-19, ndetse n’abagera ku 10.732 bamaze guhabwa doze eshatu.

Rucyahana Mpuhwe yibutsa abaturage ko kwikingiza ari imwe mu ntwaro yo guca intege Covid-19 no kurinda uyirwaye kuzahazwa na yo. Kuva Covid-19 yaduka mu Rwanda mu ntangiriro za 2020, mu Karere ka Musanze abantu 68 ni bo imaze kwica.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abantu bose bakwiye gukingirwa kandi bakumvira abayobozi

Nahimana Deogratias yanditse ku itariki ya: 12-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka