Muhanga: Ubwikorezi mu mugezi wa Nyabarongo bwahawe umurongo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwagiranye ibiganiro n’abakora ubwikorezi bwo mu mazi mu mugezi wa Nyabarongo, ku byo bakwiye kwitwararika kugira ngo bongere kwemererwa gusubukura ibikorwa byabo byari bimaze icyumweru bihagaritswe.

Abanyambanga Nshingwabikorwa b'imirenge ikora kuri Nyabarongo bahuriye mu nama yiga ku ngamba nshya zubwikorezi bwo muri Nyabarongo
Abanyambanga Nshingwabikorwa b’imirenge ikora kuri Nyabarongo bahuriye mu nama yiga ku ngamba nshya zubwikorezi bwo muri Nyabarongo

Abakora ubwikorezi mu mugezi wa Nyabarongo basabwe kubahiriza ibiteganywa n’amabwiriza ya RURA agenga ubwikorezi harimo kuba ubwato bukoreshwa bugomba kuba bufite moteri, hakiyongeraho ingano y’ubwato bwemewe n’umubare w’abagomba kubugendamo.

Amabwiriza ya RURA kandi ateganya ko abatwara ubwato bagomba kuba babifitiye ibyangombwa byo gutwara ubwato, nk’uko bigenda ku bandi batwara ibinyabiziga n’imashini cyangwa indege no kuba ubwato bugomba kuba bufite ubwishingizi bw’abo butwaye.

Kuri ayo mabwiriza n’ayandi, haniyongeraho ibiteganywa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative (RCA), kuko abakora ubwikorezi mu mugezi wa Nyabarongo bibumbiye mu makoperative 27 abariwa mu mirenge irindwi igize Akarere ka Muhanga ikora ku mugezi wa Nyabarono ku mbibi z’uturere twa Gakenke na Ngororero.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, atangaza ko nyuma yo gusuzuma uko ubwikorezi bukorwa, byagaragaye ko ubwato bukoreshwa butujuje ibisabwa, ababutwara nta byangombwa bagira, amakoperative yabo akaba nta byangombwa afite, n’abifite akaba atabyujuje byose cyangwa abujuje byose bakaba badafite ubwishingizi busabwa mu bwikorezi.

Habaye ibiganiro hagati y'abakora ubwikorezi bwo mu mazi bigaragara ko batujuje ibisabwa
Habaye ibiganiro hagati y’abakora ubwikorezi bwo mu mazi bigaragara ko batujuje ibisabwa

Hamwe n’izo mbogamizi zibangamiye ubwikorezi ku mugezi wa Nyabarongo, ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga butangaza ko Inama y’umutekano y’akarere itaguye yagumishijeho ingamba zari zafashwe zo guhagarika ubwikorezi bwo ku mugezi wa Nyabarongo kubera ko bwari butangiye guteza impanuka.

Agira ati “Urumva kugeza ubu abantu bane barafunze kubera gutwara ubwato batabifitiye uburenganzira, bagakora n’impanuka yahitanye umuntu umwe, urumva ko imiryango y’ababuze umuntu n’imiryango ifite abayo bafunze bari mu bibazo tutakomeza kurebera ko bikomeza, kandi amabwiriza ahari yo gukurikiza ngo hirindwe icyabangamira ubwikorezi bwo mu mugezi wa Nyabarongo”.

RDF ni yo ikiri gufasha abaturage ku cyambu cya Gahira gihuza Muhanga na Gakenke

Nyuma y’impanuka y’ubwato bwagonganye buva muri Gakenke bwerekeza i Muhanga n’ubwavaga i Muhanga bwerekeza muri Gakenke, iyo mpanuka igahitana umuntu umwe waje kuboneka agashyingurwa, abaturage bamwe bari baheze muri utwo turere.

Icyo gihe Ingabo z’u Rwanda ishami ryo mu mazi zahise ziza gutanga ubufasha bwo kubambutsa kuko bari benshi kubera ko isoko ryo muri Rongi i Muhanga ryari ryaremye kandi icyambu cyari cyafunzwe nyuma y’impanuka.

Kuva icyo gihe Ingabo z’u Rwanda zifashishije ubwato bugezweho zifasha abaturage kuba bagenderana. Icyakora ibindi byambu biracyafunze ari na yo mpamvu hakozwe ibiganiro bigamije guhugura abakora ubwikorezi muri Nyabarongo uko bakwitwara.

Kayitare avuga ko ubwo butabazi bwihuse bwakozwe buri hafi yo kurangira igihe cyose ibikoresho RDF yazanye byaba birangiye.

Agira ati, “Ingabo z’u Rwanda zari zaje kufudasha gucyura abaturage bari baheze hakurya no hakuno ya Nyabarongo, ubu rero batubwiye ko ibikoresho bazanye nibirangira bazitahira ni yo mpamvu abakora ubwikorezi twiteguye kubafasha vuba nko mu minsi itatu kuba babonye ibyangombwa by’ibanze bagasubira mu mazi”.

Abakora ubwikorezi mu mugezi wa Nyabarongo bagaragaza ko usibye kuba hari bamwe bazahagarika gukora ako kazi kubera ubushobozi bw’ibisabwa, hari n’ikibazo cy’abahabwaga serivisi batazazibona.

Ubuyobozi buvuga ko kuri iyo ngingo nta kindi cyakorwa usibye kuzuza ibisabwa kugira ngo hirindwe ibyashyira ubuzima bw’abakoresha umugezi wa Nyabarongo mu kaga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka