Muhanga: Abantu 22 bafatiwe mu kabari banywa inzoga bitemewe

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Mushishiro, ku gicamunsi cyo ku wa Mbere w’iki cyumweru, ku bufatanye n’izindi nzego bafatiye mu kabari ka Gashirabake Christophe w’imyaka 44 abantu 22 barimo banywa inzoga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, bikaba byakozwe mu rwego rwo gukomeza kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyo cyorezo.

Bafashwe bari mu kabari banywa inzoga bitemewe
Bafashwe bari mu kabari banywa inzoga bitemewe

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, avuga ko abo bantu bafatiwe mu gasanteri ka Kabadaha mu Kagari ka Munazi, Umurenge wa Mushishiro mu masaha ya saa munani z’amanywa bari mu kabari banywa inzoga.

Yagize ati “Nk’uko bisanzwe Polisi yari iri mu kazi kayo ka buri munsi ko kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, ni bwo Abapolisi bageze ku kabari ka Gashirabake basangamo abantu 22 barimo banywa inzoga begeranye nta n’umwe wambaye agapfukamunwa.

Mu mabwiriza ajyanye no kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, nta na rimwe bubahirije kuko n’ubusanzwe utubari ntitwemerewe gufungurwa”.

SP Kanamugire avuga ko abo bantu bafashwe baturuka mu mirenge itatu y’Akarere ka Muhanga ariyo Mushishiro, Rugendabari na Muhanga. Abo bantu bamaze gufatwa baraganirijwe bibutswa uruhare rwabo mu gukumira ikwirakwira ry’icyo cyorezo no kwirinda ingaruka zayo.

Yibukije abaturage ko nubwo hari serivisi zagiye zikomorerwa bitavuze ko icyorezo cyarangiye, abasaba kutirara ahubwo bakarushaho kubahiriza amabwiriza.

Ati “Covid-19 ntaho yagiye iracyahari, niba mukurikira neza amatangazo ya Minisiteri y’ubuzima ya buri munsi mubona ko muri iyi minsi Intara y’Amajyepfo ari ho harimo kwiganza ubwandu bw’iyo ndwara, ndetse hari imwe mu mirenge yashyizwe mu kato. Turabakangurira kubahiriza amabwiriza yose ajyanye no kwirinda icyo cyorezo. Mwirinde utubari, aho muri hose mujye muhana intera, mwirinde amakoraniro, mwambare agapfukamunwa, mugire isuku mukaraba amazi meza n’isabune n’andi mabwiriza yose”.

Abafashwe bahise bajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mushishiro barigishwa banacibwa amande nk’uko amabwiriza abiteganya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka