Mufulukye yasimbuye Bosenibamwe ku buyobozi bw’Ikigo gishinzwe Igororamuco

Fred Mufulukye uherutse gusimburwa ku buyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba na Emmanuel Gasana, Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Mata 2021 yamugize Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS), uyu mwanya akaba awusimbuyeho Bosenibamwe Aimé witabye Imana muri Gicurasi 2020.

Mufulukye Fred
Mufulukye Fred

Umwaka wari ugiye gushira ikigo cy’igihugu gishinzwe Igororamuco kitarahabwa umuyobozi, mu gihe iki kigo ubu gifite ibiro bikuru mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba. Gifite inshingano zo kugorora abana boherezwa mu kigo cya Iwawa mu Karere ka Rutsiro hamwe n’ibindi bigo byagiye byubakwa bigamije gufasha igihugu kwigisha abana baba mu buzererezi n’abakoresha ibiyobyabwenge.

Tariki ya 15 Werurwe 2021, nibwo Perezida wa Repubulika yakoze impinduka muri Guverinoma, ndetse ahindura na bamwe muri ba Guverineri aho Gatabazi Jean Marie Vianney yasimbuye Prof. Shyaka Anastase muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Intara y’Iburasirazuba ihabwa Emmanuel K. Gasana asimbura Mufulukye Fred wari umaze imyaka itatu ayiyobora.

Nyuma iminsi 30 Mufulukye yahawe inshingano zo kuyobora ikigo cy’igihugu gishinzwe Igororamuco cyahoze kiyoborwa na Bosenibamwe.

Bosenibamwe Aimé
Bosenibamwe Aimé

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Twitter, Fred Mufulukye yashimiye Perezida Kagame n’umuryango wa RPF Inkotanyi ku cyizere bamugiriye bakamuha inshingano zo kuyobora ikigo cy’igihugu gishinzwe Igororamuco.

Avuga ko yiteguye gukorana n’inzego zitandukanye mu kugaragaza impinduka.

Mufulukye yayoboye Intara y’Iburasirazuba kuva muri 2017, aho yari yasimbuye Kazayire Judith, tariki 15 Werurwe 2021. Mufulukye yasimbuwe ku buyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba na Emmanuel Gasana wahoze ayobora Intara y’Amajyepfo.

Bosenibamwe Aimé yitabye Imana muri Gicurasi 2020 ari umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS), izi nshingano akaba yari yarazihawe muri 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka