Leta yiyanditseho by’agateganyo ubutaka busaga miliyoni nyuma yo kubura ba nyirabwo

Ikigo gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda (RLMUA), kivuga ko hari ibibanza/amasambu birenga miliyoni imwe n’ibihumbi 300 byabuze abaturage babyiyandikishaho bigatuma ubwo butaka buhinduka umutungo wa Leta by’agateganyo.

Ubukangurambaga bwasabaga abaturage kwandikisha ubutaka bwarangiye tariki 31 Ukuboza 2021.

Ibarura ry’ubutaka mu Rwanda ryakozwe kuva mu mwaka wa 2009 kugera muri 2013, ryagaragaje ko u Rwanda rugizwe n’ibibanza cyangwa amasambu 11,576,996, harimo ubutaka bwa Leta bungana na 841,257.

Nyuma y’ubukangurambaga bwarangiranye n’umwaka ushize wa 2021, Leta yongeye kwiyandikaho by’agateganyo ubutaka bungana na 1,315, 890 nyuma yo kubura abaturage baza kubwibaruzaho.

Umuyobozi Mukuru wa RLMUA, Espérance Mukamana, yaganiriye na RBA dukesha iyi nkuru agira ati "Nyuma y’itariki 31 Ukuboza 2021 ubutaka butandikishijwe bwashyizwe mu mutungo wa Leta mu buryo bw’agateganyo, ba nyirabwo hari ibyo basabwa kugira ngo bubandikweho".

Hari abaturage bavuga ko mu mpamvu zatumye ubutaka butabandikwaho ari uko harimo ubwo bahawe na Leta (barimo abubakirwa inzu zigenerwa abatishoboye), ariko ntibahabwe ibyangombwa byabwo.

Hari n’abandi batitabiriye kwibarurizaho ubutaka bwabo buri hirya no hino mu gihugu kubera impamvu zitaramenyekana zose, ariko zirimo ko ababyeyi babo bitabye Imana batarabubandikaho, abandi ubwo butaka ngo bwabaruwe bari mu mahanga.

Hari n’abavuga ko bafite ubutaka buhana imbibe n’ubwa Leta ku buryo mu gihe cyo kububarura ngo bwapimwe nabi, hamwe n’abafite ubwubatsweho ibikorwa by’inyungu rusange bahawe ubundi, ariko batarabubonera ibyangombwa.

Ikigo RLMUA gisaba abataruzuza ibisabwa kubishaka, kugira ngo bahabwe ubutaka bwabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka