I Musanze hagiye kubakwa Convention Centre

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buratangaza ko bwatangiye umushinga ukomeye wo kubaka inzu nini yakira inama mpuzamahanga bamaze guha izina rya Musanze Convention Centre, muri gahunda y’ivugurura ry’umujyi rigiye gukorwa, aho igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Musanze kigaragaza ko uwo mujyi uzaba uri ku buso bwa hegitari ibihumbi icumi.

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze Nuwumuremyi aha yagaragarizaga Guverineri Nyirarugero imishinga mishya y'Akarere ka Musanze
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nuwumuremyi aha yagaragarizaga Guverineri Nyirarugero imishinga mishya y’Akarere ka Musanze

Ni ibyagaragarijwe mu nama nyunguranabitekerezo aho Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yagiriraga uruzinduko muri ako Karere aganira n’abagize inama y’umutekano itaguye y’Akarere ka Musanze tariki 08 Mata 2021.

Agaragaza imishinga iremereye Akarere ka Musanze gateganya, Nuwumuremyi Jeannine uyobora ako karere yagaragaje imishinga inyuranye ikubiye mu cyerekezo cy’Akarere cy’imyaka irindwi, irimo kubaka ibikorwa remezo bikurura ba mukerarugendo ariko avuga no ku nyubako nini igenewe kwakira inama ziri mu rwego rwo hejuru izitwa Musanze Convention Centre.

Ati “Dufite imishinga inyuranye ikubiye mu cyerekezo cy’Akarere cy’imyaka irindwi irimo, umushinga wo gutunganya ibikorwa bijyanye n’ubukerarugendo ku kiyaga cya Ruhondo, icyo kiyaga ntikirabyazwa umusaruro uko bigomba, hari no kubaka ikigo ndangamuco gikorerwamo ibikorwa by’imikino n’imyidagaduro, tugiye kandi kubaka icyumba mberabyombi gishobora kwakira inama zo ku rwego rwo hejuru, Musanze Convention Centre ni ko twifuza ko icyo kigo muzabona vuba kizaba cyitwa”.

Iyo nzu ya Musanze Convention Centre, Akarere karifuza ko yakubakwa mu nkengero z’umujyi mu Murenge wa Cyuve mu nzira yerekeza mu Kinigi (mu Birunga), aho ubuyobozi bw’Akarere bwemeza ko umushinga ugeze kure, ndetse ngo bamaze no kubona umuterankunga ubakorera igishushanyo mbonera kigashyirwa ku isoko mu gushaka na ba rwiyemezamirimo bafatanya.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Rucyahanampuhwe Andrew, ufite mu nshingano iyo nyubako avuga ko hari ibikinozwa mu biganiro bari kugirana na RDB, kugira ngo icyo gikorwa gishyirwe mu ngiro.

Ati “Musanze Convention Centre twatekereje ku yakubakwa mu bice bya Cyuve uzamuka mu Kinigi, hari n’umuterankunga watwemereye ubufatanye atubwira ko adukorera igishushanyo, noneho tukagishyira ku isoko ku buryo haboneka abikorera bakwifuza kuba bakorana n’iyo Convention Centre”.

Arongera ati “RDB yatubwiye ko na yo ifite gahunda yo kuba yakubaka Convention Centre mu Kinigi muri Zone y’amahoteri, dusanga dushobora gukora imishinga ibiri isa igasa n’aho igongana, kuko na bo bashakaga kuhubaka Convention Centre dusa n’ababitwaje buhoro kugira ngo tubanze twemeranye na RDB, niba bazabikora cyangwa niba batazabikora kugira ngo tutazagira impungenge z’uburyo ibyo bikorwa byombi bisa byakoreshwa”.

Mu gihe hagitegerejwe umwanzuro wa RDB, Akarere ka Musanze kavuga ko umushinga w’iyo nyubako ukomeje kwigwa neza iyo nyubako ikazubakwa mu buryo bugezweho buzafasha Akarere gukurura ba mukerarugendo banyuranye no kubafasha guhabwa serivise nziza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Mudukorere ubuvugizi kuko
Kugeza umusaruro wacu kwisoko biratugora turashima uburyo muba mwadutekereje ho
Kubaturiye ikiyaga cya ruhondo

Niyibizi yanditse ku itariki ya: 21-04-2021  →  Musubize

Muzadufashe numuhanda ujya remera ruhondo ukorwe kuko umeze nabi mudushiriyemo kaburimbo igeze kivuruga gakenke mwaba mukoze

Niyibizi yanditse ku itariki ya: 21-04-2021  →  Musubize

Kubaka iyi convention center I Musanze ni byiza cyane, ariko niyubakwe ahagaragarira buri wese ugeze cyangwa wambukiranya umugi wa Musanze, aha ndavuga ku muhanda munini. Niyo mpamvu nanjye nakwifuza ko wakubakwa ahakorera intara kuko iriya nyubako itajyanye n’igihe ndetse n’ubwiza Musanze yaba ifite mu minsi iri imbere. Cyangwa yubakwe ahari ikibuga cy’indege ndetse hakazashyirwa n’andi mazu y’igitangaza agizwe n’ama etages maremare cyane, ikibuga kikimurwa ahisanzuye hatari hagati mu mugi maze mukareba ko umugi utaba utangaje dore ko ushashe neza. Inyubako y’akarere nayo ntabwo ijyanye n’igihe, mubyihutishe maze murebe ko Musanze itabera ijisho ku banyarwanda ndetse no ku banyamahanga.

HAJED yanditse ku itariki ya: 12-04-2021  →  Musubize

Ntabwo Convition Center ari umushinga wubakwa n’amagambo gusa.Bayobozi mujye muvuga ibikorwa remezo mwabasha kwiyubakira naho ibya convestion ni imishinga y’ igihugu.

Muvuge muti turashaka kubaka Ikigo kizaba gikubiyemo hoteli mpuzamahanga n’andi mazu azakorerwamo ibindi bikorwa bitandukanye. Naho kuzana ibya convetion center ni ukurangaza abaturage.

Eva yanditse ku itariki ya: 10-04-2021  →  Musubize

RDB niharire akarere uwo mushinga,ese ubundi RDB imishinga yayo minini yunguka bigoranye aho siyo mpamvu leta inanirwa kwishura ibirarane ibereyemo abaturage? Bayobozi mutekerereza igihugu rwose nimubanze mwishure abaturage dore ko hari ibirarane birengeje imyaka itano

Gillan yanditse ku itariki ya: 10-04-2021  →  Musubize

ha 10?waba ari akadomo

Bobo yanditse ku itariki ya: 10-04-2021  →  Musubize

Nibyiza cyane kuruwo mushinga wa Musanze c center

Ariko musanze ntabwo ifite ubuso bwa hectares 10

Mwakosora kwaba Ari gusebya umugi wacu at least 100 hectares

Musanze yanditse ku itariki ya: 10-04-2021  →  Musubize

Convition center ibaye mumugi wamusanze nibyo sawa , buriya bayishyize hariya Hari intara yamajyaruguru doreko hatajyanye nigihe haba arisawa cyane ahandi nzi yajya nihariya ugiyekugera kuri merez cyangwa uteganye na snow hotel

Lambert yanditse ku itariki ya: 9-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka