Guca ku muntu uri mu byago ntumutabare si ubusirimu - Musenyeri Ntagungira
Musenyeri Jean Bosco Ntagungira, Umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Butare, arasaba abakirisitu kugira umutima utabara, akanibutsa abaca ku muntu uri mu byago ntibamwiteho ko atari ubusirimu nk’uko bamwe babikeka.

Yabibwiye abakirisitu bizihirije Pasika kuri katedarari ya Butare, tariki ya 20 Mata 2025, ari na ho na we yayizihirije.
Mu ivanjiri yasomwe, hari ahavuga ko bakimara kumenya ko umubiri wa Yezu utakiri mu mva, abigishwa be Petero na Yohani bahise babaduka bajyayo. Yohani wari ukiri mutoya akagira ibakwe agatangayo Petero, ariko yagerayo ntahite yinjira akamutegereza.
Mu nyigisho ijyanye n’iryo jambo ry’Imana, Musenyeri Ntagungira yaboneyeho gusaba abakirisitu kugira ibakwe ryo gutabara uwo bamenye wagize ikibazo, nk’uko Petero na Yohani batazuyaje kwihuta bacyumva inkuru y’uko umurambo wa Yezu utakiri mu mva.
Yagize ati “Muri iki gihe umuntu agira impanuka mu muhanda, abatwaye ibinyabiziga bakamunyuraho bihuta, badashaka uwababwira ngo bamujyane kwa muganga, bakavuga ko uwagize impanuka ari uwa Leta.”
Yunzemo ati “Guca k’uri mu byago ntumurebe, si ubusirimu nk’uko hari ababikeka.”

Ahereye ku myitwarire ya Yohani utarahise yinjira mu mva, ahubwo agategereza Petero, yibukije abakiri batoya ko bakwiye guha agaciro ubunararibonye bw’abantu bakuru.
Ati “Yohani yageze ku mva ategereza Petero, n’ubwo yari yamurushije amaguru. Abatoya namwe ntimukumve ko abakuze ntacyo bavuze, ngo mwumve ko ‘bexpirinze’ (barangije igihe mu mvugo y’ab’ubu). Yohani yamutegereje kubera ko yari azi ko amuruta anamurusha ubunararibonye. Abakiri batoya namwe mujye mwumva impanuro z’abakuru"
Yanibukije kandi ko ukwemera kutagira ibikorwa ntacyo kuvuze, bityo ko no kuvuga ngo Yezu yazutse mu magambo bidahagije, igihe umuntu atiteguye kumwakira.
Aha yatanze urugero ku Bayisiraheli bavuye mu gihugu cy’ubucakara, ariko ntibareke kuba abacakara kuko batahwemye kwinubira uko bari babayeho mu nzira, byatumye bagera aho bakabwira Musa ko bashaka kwisubirirayo.
Ati “Beretswe ibimenyetso, ariko bakomeje kugira ijosi rishingaraye. Byabaviriyemo ko ahantu bashoboraga kugenda mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa bahagenze imyaka 40. Kwari ukugira ngo Uhoraho abamaremo ubucakara.”


Ohereza igitekerezo
|