Gatsibo: Abaturage bahaye abanyerondo imyambaro na moto bizabafasha mu kazi

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko iyo umuyobozi akoreye neza umuturage, umuturage na we amwitura ineza.

Yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 09 Mata 2021, ubwo abaturage b’Umurenge wa Muhura bashyikirizaga abanyerondo b’umwuga imyambaro na moto bizabafasha kurushaho gucunga umutekano.

Imyambaro n’inkweto za bote byaguriwe abanyerondo b’umwuga 65 bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni imwe n’ibihumbi magana atatu (1,300,000frs) naho Moto yahawe Akagari ka Taba kabaye aka mbere mu gucunga umutekano ikaba ifite agaciro k’asaga miliyoni imwe n’ibihumbi magana ane (1,438,000frs).

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhura, Rugengamanzi Steven, avuga ko kuba Akagari ka Taba kahawe Moto y’umutekano ari uko gahana imbibi n’Akarere ka Gicumbi.

Ngo kuba gahana imbibi n’Akarere ka Gicumbi na ko kakaba gahana imbibi n’igihugu cya Uganda bituma hari ibiyobyabwenge byinshi bihanyura.

Avuga ko iyi moto izafasha mu gukumira abinjiza ibiyobyabwenge mu Murenge wa Muhura n’Akarere muri rusange.

Agira ati "Aka kagari kagaragaje ko kacunze neza umutekano ariko iyi moto izarushaho kubafasha gukumira ibiyobyabwenge byinjira mu Murenge wa Muhura biturutse i Gicumbi bivuye muri Uganda."

Avuga ko amafaranga yaguze imyambaro ndetse na moto byose ari imisanzu y’abaturage b’umurenge wa Muhura.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard avuga iyo umuyobozi akoreye neza umuturage na we amwitura ineza.

Ati "Ibi bitwereka urukundo abaturage badukunda, iyi myambaro n’inkweto ndetse na moto si inkunga y’abaterankunga. Uzagenda kuri iyi moto ajya amenya ko ari iyaguzwe n’abaturage. Bibe isomo ku bandi bayobozi ko iyo umuturage umukoreye ibyiza na we akwitura ineza."

Gasana Richard avuga ko ubufatanye bw’abayobozi n’abaturage bifasha mu kugera ku bikorwa byinshi bigamije iterambere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nukuri turashimira Umuyobozi w’umurenge wacu hamwe ninzego z’umutekano bakorana (Police na DASSO)
Nubwo abanzi b’ibyiza baba babasebya , ariko ibikorwa batugezaho wabisanga hake rwose .
Nababwira ngo bakomeresaho kdi ntibazacike intege ,
"Ikiza kizahora gitsindi ikibi"

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 10-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka