Gatabazi yasubijwe ku buyobozi bw’Amajyaruguru, Amajyepfo ahabwa Guverineri mushya

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasubije Gatabazi Jean Marie Vianney ku mirimo ya Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.

Guverineri Gatabazi
Guverineri Gatabazi

Perezida Kagame kandi yagize Madamu Alice Kayitesi Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, uyu akaba yari asanzwe ari Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi ko mu Ntara y’Amajyepfo.

Kayitesi Alice
Kayitesi Alice

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe riravuga ko iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku biteganywa n’Itegeko No. 14/2013 ryo ku wa 25/03/2013 rigena imitunganyirize n’imikorere by’Intara cyane cyane mu ngingo yaryo ya 9.

Guverineri Gatabazi JMV na Guverineri Emmanuel Gasana wayoboraga Amajyepfo bahagaritswe ku mirimo tariki 25 Gicurasi 2020 kubera ibyo bagomba kubazwa bari bakurikiranyweho.

Gatabazi Jean Marie Vianney yayoboraga Intara y’Amajyaruguru kuva muri Kanama 2017, akaba mbere yaho yari Umudepite mu gihe cy’imyaka 14. Yasimbuye Musabyimana Jean Claude wayoboye Amajyaruguru mu gihe gito cy’amezi icyenda, na we akaba yari yasimbuye Bosenibamwe Aimé uherutse kwitaba Imana, Bosenibamwe akaba yarayoboye Amajyaruguru guhera muri 2009 kugeza muri 2016.

Kayitesi Alice wagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, yatorewe kuyobora Akarere ka Kamonyi tariki 17 Ugushyingo 2017, mbere yaho akaba yari asanzwe ari umukozi wa Leta mu Karere ka Muhanga.

Kayitesi yasimbuye Aimable Udahemuka weguye ku buyobozi bw’Akarere ka Kamonyi ku itariki ya 24 Kamena 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka