Bugesera: Polisi yafatiye mu cyuho abibaga imirindankuba y’amatara yo ku mihanda

Mu ijoro ryo ku wa 22 Gashyantare 2021, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Gashora, yafatiye mu cyuho Tuyizere Emmanuel w’imyaka 21, Nteziryayo Damascène w’imyaka 26 na Nsabimana Boniface w’imyaka 34. Bafashwe barimo gucukura utwuma turinda inkuba kwangiza amatara yo ku mihanda.

Polisi yafashe abiba imirindankuba
Polisi yafashe abiba imirindankuba

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana avuga ko abaturage baturiye umuhanda uva mu Murenge wa Gashora ugana ku mupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi, hari abantu bitwikira ijoro bagacukura imirindankuba itabye ku nkingi z’amashanyarazi bakajya kuyigurisha.

Yagize ati “Ni ibikorwa bimaze igihe aho bacukuraga iyo mirindankuba bakajya kuyigurisha. Twabafatanye imirindankuba itatu bamaze kuyicukura ariko iyo ugeze ku nkingi nyinshi kuri uriya muhanda usanga barayicukuye bakayitwara”.

CIP Twizeyimana akomeza yongeraho ko bariya basore bavuze ko iyo bamaraga kwiba iriya mirindankuba bajyaga kuyigurisha ku ruganda ruba mu Karere ka Bugesera rugura ibyuma bishaje (inyuma). Bavuze ko iriya mirindankuba igira agaciro cyane kuko iremera bityo bigatuma bayibonamo amafaranga menshi.

Ati “Ntibashaka kuvuga uko bagurishaga ikiro cy’iriya mirindankuba ariko baremeza ko ihenze kubera iremera. Ubu hatangiye igikorwa cyo gusubizamo imirindankuba yagiye yibwa ariko ubu noneho barayikotera na sima kugira ngo hatazagira uwongera kuyiba”.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yaboneyeho gukangurira abaturage cyane cyane abegereye umuhanda uriho amashanyarazi, kujya bagira uruhare mu kurinda ibikorwaremezo Leta iba yabahaye.

Ati “Leta yakoze igikorwa cyo gucanira uriya muhanda kugira ngo abawukoresha bajye bawunyuramo habona kandi batekanye. Turakangurira buri muturage kumva ko afite inshingano zo kurinda ibikorwaremezo kuko igihe babiretse bakiba iriya mirindankuba inkuba zizakubita ariya mashanyarazi apfe basigare mu kizima kandi bizagira ingaruka kuri buri muntu”.

Yanakanguriye urubyiruko rukunze kugaragara muri kariya gace ka Gashora kwirinda ubujura n’ibindi bikorwa bibi bibashora mu byaha bakaba babihanirwa, yabasabye gukura amaboko mu mifuka bagashaka imirimo bakora.

Abafashwe uko ari batatu bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakorwe iperereza ku cyaha bacyekwaho cy’ubujura.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Ingingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano byikuba kabiri iyo icyaha cyakozwe nijoro cyangwa cyakozwe n’abantu barenze umwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Polisi ikorerwa niperereza kuli urwo Ruganda ntibirangirire aho

lg yanditse ku itariki ya: 26-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka