BRD yasobanuye icyatumye hoteli ebyiri zo muri Kigali zishyirwa mu cyamunara
Hari inkuru zari zanditswe mbere zivuga ko hoteli ’The Mirror’ na ’Villa Portofino’ zafunzwe kubera ibibazo byo guhomba kubera icyorezo cya Covid-19, ariko Banki itsura amajyambere y’u Rwanda (BRD), yasobanuye icyatumye izo hoteri zifungwa ndetse zigashyirwa mu cyamunara.
Mu kiganiro cyihariye BRD yagiranye na KT Press, iyo Banki yavuze ko ifungwa ry’izo hoteli ndetse no kuba zashyizwe mu cyamunara guhera ku itariki 9-16 Kanama 2021, bifitanye isano no kuba zarananiwe kwishyura inguzanyo zafashe, ibyo bikaba byaragaragaye imyaka ibiri na mbere y’uko icyorezo cya Covid-19 kigera mu Rwanda.
Ku byerekeye hoteli The Mirror, BRD yavuze ko mbere yo kuyishyira mu cyamunara, impande zombi zabanje gushaka ubundi buryo bwose bushoboka bwo gukemura ikibazo, ariko byose ngo biranga biba iby’ubusa.
BRD iti "Twishyuriye itsinda ry’abantu bane bo mu buyobozi bukuru bw’ iyo hoteri, bajya i Nairobi muri Kenya kwitabira amahugurwa mu bijyanye n’ubukerarugendo n’uburyo bwo kwakira abakiriya. Twanabahaye igihe cy’amezi atandatu yo gushaka umukiriya wagura iyo hoteri, ariko ikibabaje ni uko ibyo byose nta na kimwe cyagize icyo gitanga nk’umuti w’ ikibazo”.
Kuri hoteli Villa Portofino, BRD yavuze ko na mbere yuko icyorezo cya Covid-19 kigera mu Rwanda, iyo hoteri yari yarananiwe kwishyura inguzanyo ndetse bayishakira umuguzi, ariko bihinduka ku munota wa nyuma ntiyayigura.
BRD iti "Twabanje kubiganiraho turi kumwe, twemeranya k’umuguzi, ariko ku bw’amahirwe make, biturutse ku bintu turari dufiteho ubushobozi, byarangiye uwo mukiriya atayiguze. Ku bw’ibyo, nta kindi twari gukora uretse gushyira uwo mutungo mu cyamunara".
Nyuma y’igihe runaka, ’BRD’ ivuga ko banzuye gushyira izo hoteli mu cyamunara ku nyungu z’impande zombi, kandi nk’igisubizo gishatswe mu buryo bwa gicuti.
KTPress imaze kuganira na BRD, yarebye no muri raporo yayo y’umwaka wa 2020, ibona ko iyo Banki yubahirije amabwiriza ya Guverinoma y’u Rwanda, asaba Banki korohereza abakiriya bagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19.
Ohereza igitekerezo
|