Video: Aho twasohokeye tujya kuba impunzi ni ho twinjiriye - Kagame

Perezida Paul Kagame akaba n’umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu watanzwe n’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, yibukije abatuye mu Karere ka Nyagatare ko ariho basohokeye bajya kuba impunzi kandi ari naho binjiriye mu rugamba rwo kubohora Igihugu.

Ni bimwe mubyo yagarutseho kuri iki cyumweru tariki 07 Nyakanga 2024, ubwo Umuryango FPR-Inkotanyi hamwe n’andi mashyaka umunani bafatanyije gushyigikira umukandida Paul Kagame ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu bari mu gikorwa cyo kumwamamaza kuri uwo mwanya.

Mu buhamya bw’abatuye i Nyagatare bwatanzwe bwagiye bwibanda cyane ku mateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda ako Karere gafitanye n’umuryango FPR-Inkotanyi banashimagira ko badashobora kuzatatira icyo gihango.

Mu ijambo rye Chairman wa FPR, Kagame yabwiye abatuye muri ako Karere ko igihango bafitanye ari icya cyera kuko cyatangiye mbere y’urugamba rwo kubohora Igihugu kuko uretse kuba barahinjiriye ariko kandi ari naho basohokeye.

Yagize ati “Muzi ko bababwiye ko muri aka Karere ariho abantu binjiriye mu 1990, niho abantu binjiriye tuza kubohoza Igihugu cyacu, ntabwo ari aho twinjiriye gusa, bamwe muri twe ni naho twasohokeye, tujya kuba impunzi bamwe muri twe, icyo gihe twari abana ba bandi bafatwa ukoboka cyangwa bahekwa, aho twambukiye kujya kuba impunzi mu gihugu cy’igituranyi na none ni muri aka Karere.”

Arongera ati “Ayo mateka murayumva, aho twasohokeye niho twinjiriye, dusohoka hari uburyo abantu babayemo bavuga bati ntiburi bucye, icyo gihe cyari icya ntiburi bucye, tugaruka byari ukuvuga ngo bugomba kujya bucya byanze bikunze, bugomba gucya, n’uyu munsi ku Munyarwanda uwo ariwe wese bugomba kujya bucya.”

Umukuru w’Igihugu yanabwiye ab’i Nyagatare ko ari umunyamahirwe cyane kubera ko inzira yose yanyuzemo irimo kuba hari igihe bibazaga niba buri bucye ariko akaramuka kuko nta bundi butwari yabigizemo uretse amahirwe.

Ati “Ariko rero nabyo biravuze ngo waramutse, wagize ayo mahirwe ugomba gukora igituma n’ejo uzaramuka ndetse n’abandi bakaramuka, rero ari aha turi ari ahandi hirya mu gihugu, ubu kuba turamuka. igihe twaramutse, tuba duhagaze no hejuru y’imibiri cyangwa ibikorwa by’abatakiri kumwa natwe.”

Arongera ati “Andi mahirwe mfite ni ukugira ngo ibyo byose byabaye bitazapfa ubusa, iyo n’inshingano nayo, ni amahirwe mfite kuba ndi umwe mu bazatuma abo bose bagiye aho bari, bazamenya ko batagendeye ubusa. Ibyo rero nibyo biduha imbaraga bisa n’ibya ya ndirimbo ivuga ngo Nda ndambara yadutera ubwoba, yaturuka hano, cyangwa yaturuka hanze, Oya ntibishoboka, wa mugambi wo kuramuka byanze bikunze ni uwo nguwo, wo ku gipfunsi mbese.”

Perezida Kagame yababwiye ko gutora no kuba FPR-Inkotanyi ari icyo bivuze, kuko bivuze ko buri Munyarwanda mu Rwanda agomba kuramuka byanze bikunze.

Abatuye mu Karere ka Nyagatare basezeranyije Perezida Kagame n’umuryango FPR-Inkotanyi ko batazigera batatira igihango bafitanye kuko bazatora ku gipfunsi 100%, muri uyu mwaka no mu yindi yose izaza.

Nyuma yo kwiyamamariza mu Karere ka Nyagatare Umuryango FPR-Inkotanyi wahise ukomereza ibyo bikorwa mu Karere ka Kayonza.

Reba ibindi muri iyi Video:

Video: Richard Kwizera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka