Abaturage barasabwa kunyurwa n’ibyo bafite
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kayisire Marie Solange, asaba Abanyarwanda kugira umuco wo kunyurwa no kwigira ku bandi, kuko biri mu bituma umuntu ashobora kwiteza imbere ahereye ku bushobozi afite.

Minisitiri Kayisire abihera ku baturage b’Akarere ka Ruhango yaganiriye nabo mu Nteko y’abaturage, barimo n’umukecuru w’imyaka 80, bagaragaza ko hari ibyo bashima bagejejweho n’Ubuyobozi, bakifuza inyunganizi nkeya yiyongera ku byo bafite ngo bakomeze kwiteza imbere.
Bimwe mu byo abaturage b’Akarere ka Ruhango bashimira ubuyobozi bwabagejejeho, harimo amashuri n’amavuriro byoroheje ingendo z’abanyeshuri n’abarwayi bakoraga bajya banava kwiga no kwivuza.
Urugero ni mu Murenge wa Kabagari mu Kagari ka Munanira ahubatswe ikigo Nderabuzima, abaturage bakavuga ko cyatumye urugendo bakoraga rw’amasaha abiri bajya gushaka serivisi z’ubuzima ku bitaro bya Kilinda mu Karere ka Karongi, rugabanuka kuko bakoreshaga amasaha abiri bakaba basigaye bakoresha iminota 30 gusa, aho waba uri hose muri uwo Murenge.
Ibyo kandi ngo byagabanyije ikiguzi cyo gutega imodoka cyangwa moto, uva Kabagari ujya Kilinda, ayo mafaranga agakoreshwa ibindi.

Umwe mu baturage agira ati "Iki kigo Nderabuzima cyatumye ntawe ukirembera mu rugo kubera kubura uko agera kwa muganga, kandi uwivurije ku gihe akira vuba agakomeza gukora akiteza imbere. Abana bacu bariga hafi bakarya ku ishuri, iryo ni iterambere twagejejweho n’ubuyobozi bwiza".
Uitwa Odette na we ufatwa nk’urugero rwo kunyurwa, aharira bagenzi be babyariye iwabo bababaye cyane kumurusha, kuko ubwo yari yasohotse ku rutonde rw’ababyariye iwabo bahabwa inkunga ya 30.000Frw, yagiye kuyafata asangayo bagenzi be bababaye kumurusha yemera nta gahato kuyareka agafatwa n’undi, kuko we yari afite aho gigejeje.
Agira ati "Njyewe nabyariye iwacu nkiri muto, ariko ntangira kwihangira umurimo ncuruza amandazi n’amata ntangiza 20.000Frw, ngenda nzamuka kugera ubwo nsohoka ku rutonde rw’ababyariye iwabo bakeneye inkunga, ariko njyewe ntakibabaje nkabo inkunga yanjye ndayireka ifatwa n’undi".
Minisitiri Kayisire avuga ko kuba Odette yarabashije kwemera guharira bagenzi be iyo nkunga, ari ukwemera kunyurwa kandi ko byatumye amenya urugero agezeho n’uko ashobora gukomeza kwitwara ngo atere indi ntambwe ijya imbere.
Agira ati "Impamvu nshimira Odette ni uko azi neza agaciro ko gukunda umurimo, akemera gukoresha bike afite no kunyurwa nabyo agaharira bagenzi be, n’abandi bakwiye kwiga kunyurwa no kwigira kuri bene aba, bazi neza agaciro ko gukora bakiyuha akuya badategereje uzabatamika".

Umukecuru w’imyaka 80 wo mu Murenge wa Kabagari, na we yagaragaje ko ku myaka ye atunze telefone, ariko nta mashanyarazi amugeraho ngo abe yayishyiramo umuriro. Ikindi ngo anakeneye inka bityo abone ifumbire.
Minisitiri Kayisire avuga ko n’abakuze bishimira iterambere bagejejweho kandi bakifuza irirenzeho, nk’uko uko mukecuru abigaragaza, bitandukanye na bamwe basaba ibyo kurya kuko iyo mitekerereze ituma abakuze bahinduka umutwaro, aho kuba urugero rw’ababyiruka.
Agira ati "Uyu mukecuru w’imyaka 80 wifuza kubona amashanyarazi, wifuza inka ngo abone ifumbire atandukanye na bamwe batacyifuza gukora kuko bashaje, ku myaka ye atunze telephone, umwuzukuru we umuraza ariga, urumva ko mukecuru akomeje kudacika integer, ni urugero rwiza rero".
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vinney, agaragaza ko abakuze bakwiye koko kubera abakiri bato urugero rwo gukunda umurimo, bakoresheje imbaraga nke zabo zijyanye n’ubushobozi bw’intege nkeya zabo.
Agira ati "Ubu dufite amashyamba ya Leta aho abakuze bashobora gukora imishinga y’ubworozi bw’inzuki, kuko inzuki ntawe ujya kuzahirira ntawe ujya kuzigaburira. Ubwo murumva ko umusaza cyangwa umukecuru w’imyaka 80 ubasha kugera hano, byoroshye kujya gusura urwega rwe".
Ubuyobozi bugaragaza ko ibiganiro by’inteko z’abaturage, bidakwiye kuba iby’ibibazo gusa ahubwo ari n’umwanya wo gushaka ibisubizo.


Ohereza igitekerezo
|