Abasirikare b’u Rwanda 24 basoje amahugurwa ku micungire y’ibikoresho by’Ingabo

Abasirikare 24 ba RDF bo mu rwego rwa Ofisiye, basoje amahugurwa ku micungire y’ibikoresho by’ingabo, yaberaga mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (RPA) bamazemo igihe cy’ibyumweru bibiri.

Abasirikare b'u Rwanda 24 basoje amahugurwa ku micungire y'ibikoresho bya gisirikare
Abasirikare b’u Rwanda 24 basoje amahugurwa ku micungire y’ibikoresho bya gisirikare

Ni amahugurwa yiswe ‘Peace Support Operations Logistics’ batangiye ku tariki 08 bayasoza tariki 19 Gashyantare 2021, akaba yateguwe n’u Rwanda ku nkunga y’igihugu cy’u Bwongereza, ahahuguwe abasirikare kuva ku ipeti rya Major kugeze kuri Sous Lieutenant.

Col Rtd Jill Rutaremera, Umuyobozi mukuru wa RPA, yabwiye Kigali Today ko ayo mahugurwa y’ibyumweru bibiri yitabiriwe n’abarimu batanu bo mu gihugu cy’u Bwongereza cyanatanze amafaranga yifashishijwe muri ayo mahugurwa, nk’igihugu kimaze imyaka irindwi gikorana n’u Rwanda mu bya Gisirikare.

Col Rutaremara yavuze ku cyo izo ngabo zigiye gukora ati “Iyi kosi ni imwe mu zo RDF yatoranyije, yaricaye iravuga iti mu makosi dukeneye harimo ijyanye n’ibikoresho hakaba n’izindi ebyiri tuzakorana n’Abongereza. Iyi ni ikosi y’aba Ofisiye ba RDF yaba mu gisirikare yaba no mu butumwa, iteka ububiko ni ikintu gikomeye, ntacyo wakora udafite ubumenyi kuri byo”.

Uwo muyobozi yavuze ko ayo mahugurwa ajyanye no gucunga ibikoresho bya gisirikare akubiyemo ibintu byinshi birimo ama modoka, indege, ubuvuzi, ibiribwa, ngo niyo mpamvu bahugura abasirikare ngo bahabwe ubumenyi buhanitse bwo gusobanukirwa aho bagiye gukorera uko hateye.

Col Rtd Jill Rutaremara umuyobozi wa RPA
Col Rtd Jill Rutaremara umuyobozi wa RPA

Ati “Iyo bize ibyo bintu bagahugurwa, bamenya n’ukuntu ibyo bikorwa bakamenya abo bakorana nabo ndetse n’igenamigambi, ibaze nko kukubwira ngo ufate amakamyo ya gisirikare nka 200 unayaherekeze, ni ibintu bitoroshye, hari ukugongana, hari ukumenya intera iri hagati yayo n’ibindi. Ibyo bize ni ingirakamaro kuko bituma abantu bagenda, barya, bavurwa n’abantu bashobora kujya mu bikorwa birimo no kurwana”.

Arongera ati “Ni ibintu bisaba ubumenyi, urugero ese amasasu uyatanga ute? Ni umuntu uyashatse gusa uza ugapfa kumuha? Murumva ko harimo uburyo bwo kumenya ibyo byose, dore ko abenshi muba mwaturutse mu bihugu binyuranye, uretse n’ubutumwa izi nyigisho zirabafasha n’aho bakorera mu Rwanda, aba tubategerejeho kujya mu butumwa ndetse bamwe bakazaba n’abarimu mu byerekeye imicungire y’ibikoresho”.

Ingabo zahuguwe zishimiye ubumenyi zungutse, zemeza ko zigiye kububyaza umusaruro mu kazi kabo ka buri munsi.

Cpt Kayitare Vedaste ati “Iyi kosi twigishijwemo ibintu bidufasha mu kazi dusanze dukora, ariko byarushijeho kutwungura ubwenge mu mikorere yacu y’akazi ka buri munsi kubera ko hari byinshi twayigiyemo tutari tuzi cyane. Twigiyemo ibigendanye n’ibikoresho bya gisirikare, twabikoraga mu buryo bwiza ariko noneho turebye uburyo twigishijwe neza n’abarimu bavuye mu Bwongereza, mu byumweru bibiri twarushijeho kumenya neza uburyo tuzuzuza neza inshingano zacu za buri munsi”.

Abahuguwe baremeza ko bungutse ubumenyi bunyuranye bugiye kubafasha kurushaho kunoza inshingano zabo
Abahuguwe baremeza ko bungutse ubumenyi bunyuranye bugiye kubafasha kurushaho kunoza inshingano zabo

Sous Lieutenant Assoumpta Barinda ati “Icyo igihugu cyacu cy’u Rwanda cyatwitegaho, nk’abantu bavuye muri aya mahugurwa ni ukuvuga ngo imirimo n’ubundi yari isanzwe ihari muri iyo serivise, ariko icyo navuga dukuyemo kinini ni ukuba twahuza n’amahanga, ku buryo ibyakorwaga birushaho kongererwa ubunararibonye mu kazi”.

Arongera ati “Kuba ari amahugurwa ku gucunga ibikoresho bya gisirikare, byumvikane neza ko hakubiyemo ibintu byinshi, harimo kumenya ibintu bikenerwa mu mikorere y’ingabo ziri kubungabunga amahoro, kumenya ibikenewe mu rwego rw’imibereho myiza y’ingabo, kumenya ngo hakenewe iki, bikorwa bite, bibageraho ryari, ku kihe kigero”.

Lt Eric Twagirayezu ati “Dusanzwe imirimo yacu tuyikora neza, ariko kubera ubutumwa tujyamo duhura n’abandi batandukanye ndetse dufite n’amabwiriza mpuzamahanga tugomba kugenderaho. Aya mahugurwa duhawe azadufasha kunoza iyo mirimo ku ruhando mpuzamahanga”.

CPT Tom Sheppard wavuze mu izina ry’ingabo z’Abongereza zatanze ayo mahugurwa, yavuze ko yishimiye ubushobozi yasanganye ingabo z’u Rwanda ashimira n’uburyo amahugurwa yagenze muri rusange. Avuga ko izo ngabo zahuguwe azitezeho gukora ikinyuranyo mu mikorere myiza ijyanye n’ubutumwa bwa Loni.

Cpt Tom Sheppard Umwe mu Bongereza batanze amahugurwa
Cpt Tom Sheppard Umwe mu Bongereza batanze amahugurwa

Ni amahugurwa yatwaye Amadorari ya Amerika angana n’ibihumbi 60, aho mu mwaka mu mahugurwa hakoreshwa byibura amadorori ibihumbi 800, aturuka mu baterankunga banyuranye.

Col Rutaremara yavuze ko izo nkunga zitangwa muri RPA, kubera ko haba hashimwe uburyo zikoreshwa n’umusaruro uva muri ayo mahugurwa.

Ati “Bigaragaza ko bumva akamaro k’Abasirikare, Abapolisi n’Abasivili baturuka mu Rwanda n’inkunga yabo mu bikorwa by’amahoro, ariko ikindi binagaragaza imikoranire myiza n’uburyo amafaranga yabo tuyakoresha neza. Ni kimwe mu bibashimisha kuko muri ibi dukora habaho igenzura (Audit).

Abanyeshuri mu mikoro ngiro
Abanyeshuri mu mikoro ngiro
Sous Lieutenant Assoumpta Barinda yishimiye ubumenyi akuye muri ayo mahugurwa
Sous Lieutenant Assoumpta Barinda yishimiye ubumenyi akuye muri ayo mahugurwa
Lt Eric Twagirayezu Umwe mubahuguwe
Lt Eric Twagirayezu Umwe mubahuguwe
Cpt Kayitare Vedaste wahuguwe
Cpt Kayitare Vedaste wahuguwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka