Abanyarwanda 12 bari bafungiye muri Uganda bageze mu Rwanda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Nyakanga 2020 nibwo Abanyarwanda 12 bari bafungiye mu gihugu cya Uganda bagejejwe mu Rwanda banyuze ku mupaka wa Kagitumba.

Saa yine n’iminota 15 nibwo bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba ku ruhande rw’u Rwanda.

Uko ari 12 bose ni abagabo nta mugore ubarimo.

Baje mu modoka yo mu bwoko bwa Coster bicaye bahanye intera.

Bagejejwe mu Rwanda na Polisi ya Uganda, bakirwa n’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka.

Bakigera mu Rwanda babanje gupimwa umuriro ngo barebe ko badafite indwara ya COVID-19.

Biteganyijwe ko bava ku mupaka wa Kagitumba berekeza i Rukara mu Karere ka Kayonza aho bacumbikirwa mu nyubako za Kaminuza bakamaramo iminsi irindwi kugira ngo harebwe niba ntawe urwaye COVID-19.

Abari barashyizwe mu kato muri izo nyubako bakarimo bavuye muri Uganda mu buryo bumwe n’aba barasezerewe ku wa mbere tariki 06 Nyakanga 2020 kandi nta n’umwe wagaragayeho COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka