Abantu bashobora kuganuzanya bashingiye ku byo bakora byose - Hon. Bamporiki

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon. Bamporiki Edouard, avuga ko muri iki gihe abantu bashobora kuganuzanya bashingiye ku musaruro w’ibyo bakora ibyo ari byo byose kuko umuganura w’abakurambere wagutse.

Yabigarutseho kuri uyu wa 7 Kanama 2020, umunsi ngarukamwaka Leta y’u Rwanda yashyizeho wo kwizihiza Umuganura, aho byari bimenyerewe ko abantu basangira ku musaruro w’ubuhinzi, ahanini amasaka, uburo, ibishimbo n’ibindi, utarejeje abandi bakamuganuza.

Hon Bamporiki avuga ko uretse umusaruro uva ku buhinzi, Abanyarwanda bakora indi mirimo itandukanye ku buryo ku munsi nk’uwu umuntu atareka kuganuza undi.

Agira ati “Abantu bashobora kuganuzanya ku mwero kuko ibidutunga biva mu mirima, bikava mu matungo yacu. Ariko ubu u Rwanda rwarakuze, dufite ikoranabuhanga, umutekano, ubuzima n’ibindi, mbese imirimo itandukanye Abanyarwanda bakora uyu munsi, buri wese ashobora kuganuza”.

Ati “Niba ndi umuhanzi sinakwivura, ariko uko umuganga amvura ni ko nakora igihangano kimwizihiza aruhuka. Urwo ruhurirane rw’impano zishingiye ku bwenge karemano cyangwa twahashye, ni rwo rugera muri iki gihe tugakora umuhango w’abakurambere wo kuganuzanya, buri wese ashingiye ku cyo ashoboye”.

Yongeraho ko uwo uba ari n’umwanya mwiza wo kuvuga ngo mu cyerekezo cyo kuzaganura umwaka utaha, umuntu akavuga ati ni muhigo ki mpigira umuryango wanjye cyangwa igihugu, kugira ngo muri wa murimo akora azabe afite icyo yagezeho.

Hon Bamporiki avuga kandi ko iyo abantu bavuga ngo uwejeje aganuze utarejeje, ko ibyo byaba no mu yindi mirimo.

Ati “Iyo tuvuga ko abatarejeje baganuzwa n’abejeje bigera n’ahandi, umucuruzi wahombye abandi bacuruzi bagenzi be bashobora kumuganuza bamuremera bakamuha igishoro ku buryo umwaka utaha azaba ari mu ngamba neza. Umwana watsinzwe mu ishuri abarimu bakareba uko bamufasha kugira ngo umwaka utaha azatsinde neza”.

Ati “Ntitwarebera rero umuganura mu ko abakurambere bawufataga muri icyo gihe gusa, kuko ari byo byari bihari. Ariko umurage abakurambere baduhaye ni umubwe, umurimo no gukunda igihugu. Ibyo rero byezweho n’ibintu byinshi cyane uyu munsi twakomeza gusigasira, hanyuma uko umwaka utashye tukaganura ariko tunafata imbuto muri buri cyiciro cy’ibyo dukora zo kongera kubiba no gutegereza umusaruro”.

Yungamo ko igikomeye ubu atari amasaka, umutsima cyangwa ibishyimbo ahubwo ari intekerezo zibiri inyuma, ubumwe bw’abanyagihugu, gukunda umurimo no gukunda igihugu biri mu ngiro, bikaba uruhererekane mu mirimo yabo no mu byo bunguka buri munsi.

Akomeza asaba Abanyarwanda gukomera ku muganura, cyane ko uganura aganuza ndetse n’uganuza aganura, ngo byaba ari agahomamunwa ufite umuturanyi uzi ko atahiriwe n’ihinga cyangwa n’umurimo yakoze ntumugereho, ngo ni byiza kumuganuza kugira ngo ubutaha na we azaganuze abandi.

Ubusanzwe umuganura wizihizwaga mu ya 1 Kanama, ariko Inama y’Abaminisitiri ikaba yaremeje ko uzajya wizihizwa ku wa gatanu w’icyumweru cya mbere cya Kanama buri mwaka, uw’uyu mwaka ukaba wizihijwe mu buryo budasanzwe, abantu badahura ngo basabane kubera icyorezo cya Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka