Ani Elijah agiye gukinira Amavubi

Rutahizamu w’Umunya-Nigeria Ani Elijah ukinira Bugesera FC azakinira Amavubi kuva muri Kamena 2024.

Amakuru yizewe agera kuri Kigali Today yemeza ko ibintu byose byarangiye hasigaye kuba byashyirwa ku mugaragaro mu gihe hazaba hahamagarwa ikipe izakina imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 izaba mu kwezi kwa Kamena 2024.

Umwe mu bantu ba hafi y’uyu mukinnyi yemereye Kigali Today ko ibintu byose bimeze neza ko hagetegerejwe icyumweru gitaha.

Ati "Yego ni ko bimeze byose byararangiye ariko ni ugutegereza mu cyumweru gitaha."

Abajijwe intego umukinnyi wabo yaba azanye mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda yavuze ko intego ari uko agomba gutanga umusaruro mwiza no kubona itike y’amarushanwa yose ashoboka ndetse no kwitwara neza muri rusange.

Ani Elijah amaze gutsinda ibitego 15 muri shampiyona
Ani Elijah amaze gutsinda ibitego 15 muri shampiyona

Ani Elijah umaze gutsinda ibitego 15 muri shampiyona ibura umunsi umwe ngo igere ku musozo, arifuzwa na APR FC ndetse n’ikipe ya Police FC ifite amahirwe menshi yo kumwegukana, byose uruhande rwe ruvuga ko bizamenyekana nyuma y’umukino usoza shampiyona Bugesera FC akinira izakirwamo na Etoile de l’Est tariki 11 Gicurasi 2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka