Umusirikari w’u Rwanda yashimwe na UNAMID kubera akazi yakoze

Ubuyobozi bw’ingabo z’umuryango w’Afurika ushinzwe kurinda amahoro muri Darfur (UNAMID) bwageneye urupapuro rw’ishimwe (certificate) umusirikare w’ingabo z’u Rwanda, Lt Théoneste Nkurunziza ukorera muri batayo ya RWABATT 27, nk’umusirikare witanze mu kazi.

Lt. Théoneste Nkurunziza ari mu bari bayoboye igikorwa cyo kurinda umutekano w’ubuyobozi bwa Community Policing Center (CPC) muri Zam Zam tariki 10/10/2011ubwo abantu bitwaje intwaro bateye icyo kigo maze Abanyarwanda babiri n’Umunyasenegali umwe bakahasiga ubuzima.

Ubuyobozi bw’umuryango wa UNAMID buyobowe na Lt Gen Patrick Nyamvumba butangaza ko ubutwari Lt Théoneste Nkurunziza yagaragaje mu guhangana n’umwanzi hamwe no kwitanga arengera abo yari ayobowe bwatumye umuryango wa UNAMID umugenera ishimwe nk’umuyobozi witangiye abo ayoboye.

Ubuyobozi bwa UNAMID bushima Lt Théoneste Nkurunziza n’ingabo yari ayoboye kuko bashoboye gukora akazi kabo uko bikwiye ndetse bakagerekaho kwitanga. Ibyo byatumye basubiza inyuma abari babateye nk’uko bigaragazwa n’ibaruwa ubuyobozi bwo muri Zam Zam bwanditse bushima batayo y’ingabo z’u Rwanda zari ku kazi.

Sylidio sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwatubwira niba iyi Ntwari y’umusirikare ikiriho cyangwa yahitanywe n’abo bagizi ba nabi ? Murakoze

mukuzimana philbert yanditse ku itariki ya: 2-12-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka