U Rwanda mu bihugu 4 bya mbere birangwa mo ruswa nke muri Afrika
Icyegeranyo cy’ umuryango Transparency International cyasohotse tariki 30/11/2011 cyerekanye ko u Rwanda rwazamutse cyane mu kurwanya ruswa, maze ruza ku mwanya wa kane ku mugabane w’Afurika wose.
Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa dukesha iyi nkuru bivuga ko mu myaka 4 ishize, Perezida Kagame yahagurukiye kurwanya ruswa mu gihugu.
Igihe iki gikorwa cyo kurwanya ruswa cyatangiraga mu mwaka wa 2007, u Rwanda rwari ku mwanya wa 43 muri Afrika rufite amanota 2.8, ariko ubu rwaramanutse cyane kuko ruri ku mwanya wa 4 n’amanota 5.0.
N’ubwo u Rwanda rugihangana na zimwe mu ngaruka za jenoside, mu myaka ishize rwashyize imbaraga mu bikorwa byo kurwanya ruswa, igikorwa kiri gutanga umusaruro mwiza muri iki gihe. Ibi byatumye u Rwanda ruza mu bihugu bihagaze neza mu bijyanye n’ubucuruzi muri Afrika.
Mu kwezi kwa 10 uyu mwaka, icyegeranyo cy’Afrika y’uburasirazuba mu kurwanya ruswa (East African Bribery Index) cyashyize u Rwanda ku mwanya wa mbere mu karere k’Afrika y’uburasirazuba mu kurangwamo ruswa nke.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|