Abapolisi 30 barahabwa impamyabushobozi muri KIE

Abapolisi 30 barangije mu ishami ry’ubumenyi rusange bw’igipolisi mu ishuri rikuru nderabarezi rya Kigali barahabwa impamyabushobozi zabo uyu munsi.

Umuyobozi wa polisi w’agateganyo ushinzwe abakozi, Chief Sup Elias Mwesigye, yavuze ko hari n’abandi bagikurikirana amasomo nk’aya bazagenda barangiza uko imyaka itaha, aho biga ibijyanye n’amategeko n’izindi nyigisho zibafasha kunoza akazi kabo nk’abapolisi.

Polisi y’igihugu ifitanye ubufatanye na Kaminuza nkuru y’u Rwanda, Ishuri rikuri nderabarezi rya Kigali, ndetse n’ishuri rikuru ry’ikoranabuhanga rya Kigali ; aho abapoilisi biga amasomo ajyanye n’amategeko ndetse n’ikorana buhanga hagamijwe kubongerera ubushobozi ngo banoze akazi kabo ko kurinda umutekano w’abantu ndetse n’umutungo wabo.

Aba bapolisi bahabwa impamyabushobozi bize ku bufatanye bwa polisi y’igihugu, Kaminuza ya Teesside mu Bwongereza, ndetse n’ishuri rikuru nderabarezi rya Kigali.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

This is the police that we want.
long live rwanda national police

kabz gats yanditse ku itariki ya: 1-12-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka