Perezida Kagame yakiriye itsinda riturutse muri Harvard Business School

Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda ry’abanyeshuri n’abayobozi babo baturutse mu ishami ry’ubucuruzi rya Kaminuza ya Harvard iherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, bivuga ko Perezida Kagame, yakiriye aba banyeshuri bari kumwe n’abarimu ndetse n’abakozi b’iri shuri ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 9 Gicurasi 2024, bakaba bari bayobowe na Professor Andy Zelleke, mu ruzinduko bagiriye mu Rwanda.

Aba banyeshuri biga mu mwaka wa mbere bari mu Rwanda aho baje kurwigiraho byinshi binyuze mu isomo bahuriraho rigamije gukemura bimwe mu bibazo bibangamiye ubucuruzi ku rwego mpuzamahanga.

Mu biganiro bagiranye na Perezida Kagame byagarutse no ku rugendo rw’u Rwanda mu myaka 30 ishize ndetse n’amasomo bakwigira ku buyobozi bw’u Rwanda n’ingamba z’iterambere.

Ubwo bakirwaga n’Umukuru w’Igihugu, aba banyeshuri, bari baherekejwe n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), Francis Gatare.

Si ubwa mbere Umukuru w’Igihugu agirana ibiganiro n’abanyeshuri bo muri iyi kaminuza, kuko mu mwaka ushize wa 2023 muri Gicurasi, nabwo yagiranye ikiganiro na bo aho yabagaragarije ko n’iyo wahura n’ibicantege bingana bite, udakwiriye kwemera ko bigutsikamira ugahera hasi, avuga ko ibyo abihera ku kuba hari abatangazwa n’aho u Rwanda rugeze, nyamara batarabitekerezaga.

Icyo gihe Perezida Kagame yabwiye abo banyeshuri ko uko washyirwa hasi kose, n’impamvu iyo ari yo yose cyangwa imbaraga izo ari zo zose cyangwa icyo ari cyo cyose, udakwiye kwemera kuguma hasi, ahubwo ushaka uburyo wongera guhaguruka.

Perezida Kagame, icyo gihe yabasangije amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo, aho bamwe bibwiraga ko bizagorana kugira ngo Igihugu cyongere gisubirane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka