Rubavu: Umukino w’umupira w’amaguru watumye abakozi 6 bahagarikwa mu kazi

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu Karere ka Rubavu yatangarije ikigo cy’itangazamakuru cya RBA ko abakozi batandatu mu murenge wa Busasamana bahagaritswe by’agateganyo ku mirimo kubera uburangare bagize hakaba amarushanwa y’umupira w’amaguru ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Paruwasi ya Busasamana.

Uyu mukino wabaye mu buryo bunyuranyije n'amabwiriza yo kwirinda COVID-19
Uyu mukino wabaye mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Ni amarushanwa yabaye tariki 02 Kanama 2020 yagaragajwe n’amashusho yafashwe n’abari bitabiriye amarushanwa yateguwe mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 ku kibuga cy’umupira w’amaguru cy’Urwunge rw’Amashuri rwa Busasamana II ku kibuga kiri mu Mudugudu wa Marumba mu Kagari ka Gihonga.

Umukino wari wahuje urubyiruko rwo mu Mudugudu wa Kinyandaro mu Kagari ka Gasiza n’urwo mu Mudugudu wa Nyamyenge mu Kagari ka Gacurabwenge, abayobozi bo mu Mudugudu no mu Kagari ntibabimenya ngo babihagarike.

Amashusho y’uyu mukino akimara kujya hanze, abayobozi bane bo mu Murenge wa Busasamana basabwe ibisobanuro banashyikirizwa akanama k’Akarere gashinzwe imyitwarire kubera uburangare bagize hakaba umukino uhuza abantu benshi kandi hatubahirijwe n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Abayobozi basabwe ibisobanuro barimo ushinzwe ubuyobozi n’imari mu Murenge wa Busasamana Kamanzi Jean Damascène, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gihonga, Niyonsaba Tharcisse, Ntakirutimana Jean Paul ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Kagari ka Gasiza na Dusengimana Théoneste ushinzwe imibereho myiza mu kagari ka Gacurabwenge.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere ry’Akarere ka Rubavu Nzabonimpa Deogratias avuga ko abakozi 6 bahawe ibihano byo guhagarikwa by’agateganyo.

Yagize ati « Aho biganisha ni ibihano byo mu rwego rw’akazi birimo no guhagarikwa mu kazi biteganywa n’itegeko, bakwikosora bagasubizwa mu kazi, batakwikosora bagahindurirwa inshingano ariko hari n’abazasezererwa mu kazi nk’Abakuru b’Imidugudu batagengwa n’itegeko ry’umurimo. »

Uyu muyobozi avuga ko abahagaritswe ari Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari 2 n’imidugudu itatu hamwe n’umuyobozi ushinzwe ubuyobozi n’imari mu murenge.

Kigali Today ubwo yavuganaga n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gihonga, yatangaje ko ibyo guhagarikwa ntabyo yari yamenyeshejwe kuko yari akiri mu kazi.

Yagize ati « Ntiturabona amabaruwa aduhagarika, twandikiwe n’umurenge dusabwa ibisobanuro turasubiza, ibyo guhagarikwa ntitubizi, icyakora twashyikirijwe akanama k’imyitwarire mu karere dutanga ibisobanuro, dutegereje umwanzuro. »

Umuyobozi ushinzwe Ubuyobozi n’Imari mu Murenge wa Busasamana avuga ko ku munsi umukino wabereyeho yari yatabaye umuryango wari ufite umuntu witabye Imana, akaba atari azi ibirebana n’uwo mukino. Icyakora na we yavuze ko yari ataramenyeshwa ko yahagaritswe ku kazi.

Yagize ati ; « Ibyo guhagarikwa ntabyo tuzi kuko ejo nibwo twitabye akanama k’imyitwarire badusaba ibyangombwa birebana n’ibisobanuro twatanze, uyu munsi ni konji y’umuganura ntitwakoze, ntituramenya ko twahagaritswe. »

Uretse kuba mu Karere ka Rubavu haragaragaye umukino uhuza abantu benshi, abaturage baturiye umupaka bavuga ko bahangayikishijwe n’abantu bambukiranya umupaka banyura mu nzira zitemewe, hakaba hari impungenge z’uko bashobora kwinjirana mu Rwanda icyorezo cya COVID-19.

Kuva tariki 1 Nyakanga mu Karere ka Rubavu habonetse abarwayi 55 b’icyorezo cya COVID-19. Ubuyobozi buvuga ko bavuye mu bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka. Icyakora abaturage bavuga ko bishobora kuba bibi mu gihe haramuka hagize abanduye bakwivanga mu baturage bakanduza benshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibi nukuba makanike abayobozi bagakabya ubwose mubihano kubarenze kumanwiriza yo kurwanya Covid 19 harimo kwirukana abakozi nkabo atari nabo bayarenzeho@ Vc Mayor?. Minaloc ibirebeneza ubwo buriwese arugukubita uwo abashije nabayobozi kukarere bakabaye babizira.Hari hakwiyeko abo bakinnye bakoreshwa inama bakaganirizwa nkabamwe barazwa kuri stade abo bahagaritswe baba bari kukibuga nabo bakigishwa hamwe nabandi.

Alias yanditse ku itariki ya: 8-08-2020  →  Musubize

Ibi nukuba makanike abayobozi bagakabya ubwose mubihano kubarenze kumanwiriza yo kurwanya Covid 19 harimo kwirukana abakozi nkabo atari nabo bayarenzeho@ Vc Mayor?. Minaloc ibirebeneza ubwo buriwese arugukubita uwo abashije nabayobozi kukarere bakabaye babizira.Hari hakwiyeko abo bakinnye bakoreshwa inama bakaganirizwa nkabamwe barazwa kuri stade abo bahagaritswe baba bari kukibuga nabo bakigishwa hamwe nabandi.

Philos yanditse ku itariki ya: 8-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka