Abatorewe kuyobora Uturere bamenyekanye

Hirya no hino mu Turere 27 two mu Ntara enye z’Igihugu kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ugushyingo 2021 bazindukiye mu matora y’abayobozi b’Inama Njyanama ndetse n’abayobozi b’uturere hamwe n’ababungirije.

Mu masaha ya mbere ya saa saba z’amanywa henshi mu turere abatorewe kujya muri iyo myanya bari bamaze kumenyekana, bamwe bakaba basubiye mu nshingano n’ubundi bari basanzwemo, abandi bakaba ari bashya.

Abatowe ku myanya y’Ubuyobozi bw’Akarere

AMAJYEPFO:

Nyaruguru:
Meya ni mushya akaba yitwa Emmanuel Murwanashyaka.

Emmanuel Murwanashyaka, Umuyobozi mushya w'Akarere ka Nyaruguru
Emmanuel Murwanashyaka, Umuyobozi mushya w’Akarere ka Nyaruguru

Gashema Janvier yongeye gutorerwa kuba Visi Meya ushinzwe ubukungu w’Akarere ka Nyaruguru.

Gashema Janvier
Gashema Janvier

Na mbere ni byo yari ashinzwe, aza kugirwa Meya w’agateganyo asimbuye Habitegeko François wari wabaye Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba.

Byukusenge Assoumpta
Byukusenge Assoumpta

Byukusenge Assoumpta ni we ubaye Visi Meya ushinzwe imibereho myiza i Nyaruguru. Yageze i Nyaruguru ashinzwe irangamimerere (Etat civil) mu Murenge wa Nyagisozi yaje no kubera Umunyambanga Nshingwabikorwa. Abaye Visi Meya yari asigaye ari Gitifu w’Umurenge wa Mata. Mu mihigo y’Akarere Umurenge ayobora wabaga uri ku isonga.

Nyamagabe: Niwemwungeri Ildebrande ni we utorewe kuyobora Akarere ka Nyamagabe asimbuye Uwamahoro Bonaventure.

Niwemwungeri Ildebrande
Niwemwungeri Ildebrande

Habimana Thaddée ni we utorewe kuba Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Imari n’Ubukungu mu Karere ka Nyamagabe. Yari asanzwe ari Gitifu w’Umurenge wa Gasaka muri ako Karere.

Habimana Thadée
Habimana Thadée

Uwamariya Agnes ni we watowe ku mwanya w’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage.

Uwamahoro Bonaventure n’uwari umwungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ntibiyamamaje mu Bajyanama, uwiyamamaje ni uwari ushinzwe iterambere ry’ubukungu muri ako Karere, na we ntiyabona amajwi amwinjiza muri Njyanama y’Akarere.

Gisagara: Jérôme Rutaburingoga yatorewe kongera kuyobora Akarere ka Gisagara.

Jérôme Rutaburingoga
Jérôme Rutaburingoga

Yungirijwe na Jean Paul Habineza ku mwanya wa Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu.

Dusabe Denyse yatowe ku mwanya wa Visi Meya ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage muri ako Karere.

Kamonyi: Dr Sylivere Nahayo yatorewe kuyobora Akarere ka Kamonyi.

Dr Sylivere NAHAYO, Meya mushya wa Kamonyi
Dr Sylivere NAHAYO, Meya mushya wa Kamonyi

Yungirijwe na Marie Josée Uwiringira usanzwe ari umunyamakuru ku mwanya wa Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Niyongira Uzziel we yatorewe kuba Visi Meya Ushinzwe ubukungu mu karere ka Kamonyi.

Muhanga: Kayitare Jacqueline wayobora Akarere ka Muhanga yongeye gutorerwa kuba umuyobozi w’ako Karere.

Kayitare Jacqueline
Kayitare Jacqueline

Kayitare Jacqueline yungirijwe na Bizimana Eric, Visi meya ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, na Mugabo Gilbert watorewe kuva Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Nyanza:

Meya: NTAZINDA Erasme (yari asanzwe akayobora)
Visi Meya/Ubukungu: Kajyambere Patrick (na we yari asanzwe muri uyu mwanya) .
Visi Meya/Imibereho myiza: Kayitesi Nadine.

Abagize komite nyobozi y'akarere ka Nyanza
Abagize komite nyobozi y’akarere ka Nyanza

Ruhango: Habarurema Valens yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Ruhango.

Habarurema Valens
Habarurema Valens

Rusiribana Jean Marie Vianney na we yatorewe kuba Visi Meya ushinzwe Ubukungu akaba ari na wo mwanya yari asanzweho. Mukangenzi Alphonsine na we yagumye ku mwanya wa Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage akaba ari na wo mwanya yari ari ho.

Huye: Ange Sebutege na we yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Huye.

Ange Sebutege
Ange Sebutege

Kamana André yongeye kuba Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu muri Huye.

Kamana André
Kamana André

Kankesha Annonciata na we yongeye gutorerwa kuva Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Huye.

IBURASIRAZUBA:

Bugesera: Mutabazi Richard (yari asanzweho). Mutabazi Richard yatorewe kongera kuyobora Bugesera n’amajwi 311. Pascal Mbonimpaye bari bahanganye yagize amajwi 15.

Mutabazi Richard (wicaye imbere) ubwo bari mu bikorwa by'amatora
Mutabazi Richard (wicaye imbere) ubwo bari mu bikorwa by’amatora
Pascal Mbonimpaye yagize amajwi 15
Pascal Mbonimpaye yagize amajwi 15

Imanishimwe Yvette ni we utorewe kuba Visi Meya ushinzwe imibereho myiza.Yari asanzwe kuri uwo mwanya.

Umwali Angelique
Umwali Angelique

Ni na ko byagenze kuri Angelique Umwali wongeye gutorerwa umwanya yari arimo wa Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu muri Bugesera.

Abagize Komite nyobozi y'akarere ka Bugesera bose bari basanzwe mu myanya bongeye gutorerwa
Abagize Komite nyobozi y’akarere ka Bugesera bose bari basanzwe mu myanya bongeye gutorerwa

Kayonza: Nyemazi John Bosco ni we watorewe kuyobora Akarere ka Kayonza.

Nyemazi John Bosco
Nyemazi John Bosco

Yungirijwe na Munganyinka Hope ushinzwe Ubukungu ndetse na Harelimana Jean Damascene ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage.

Gatsibo: Gasana Richard ni we muyobozi w’akarere ka Gatsibo yari asanzwe ayobora. Yungirijwe na Sekanyange Jean Leonard, umuyobozi w’akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu, ndetse na Mukamana Marceline, umuyobozi w’akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Ngoma: Niyonagira Nathalie atorewe kuyobora akarere ka Ngoma.

Niyonagira Nathalie
Niyonagira Nathalie

Mapambano Nyiridandi Cyriaque ni we muyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe ubukungu.

Nyagatare: Gasana Stephen ni we watorewe kuyobora Akarere ka Nyagatare.

 Gasana Stephen ni we muyobozi mushya w'Akarere ka Nyagatare
Gasana Stephen ni we muyobozi mushya w’Akarere ka Nyagatare
Matsiko Gonzague, Visi Meya ushinzwe ubukungu i Nyagatare
Matsiko Gonzague, Visi Meya ushinzwe ubukungu i Nyagatare

Matsiko Gonzague yabaye umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu, akaba yakoraga mu rwego ngenzuramikorere (RURA).

Kirehe: Bruno Rangira yatorewe kuyobora Akarere ka Kirehe asimbuye Muzungu Gerald warangije manda ebyiri. Rangira yungirijwe na Nzirabatinya Modeste watowe ku mwanya wa Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu.

Rwamagana: Mbonyumuvunyi Radjab usanzwe ayobora ako Karere yatorewe indi manda. Yungirijwe na Nyirabihogo Jeanne d’Arc ku mwanya wa Visi Meya ushinzwe iterambere ry’Ubukungu na Umutoni Jeanne ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umutoni akaba yatorewe umwanya yari asanzweho.

IBURENGERAZUBA:

Nyamasheke: Mukamasabo Appolonie yongeye gutorerwa kuyobora Akarere yari asanzwe ayobora. Mukamasabo Appolonie yungirijwe na Muhaweyezu Joseph ushinzwe iterambere ry’ubukungu, naho Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage aba Mukankusi Athanasie.

Karongi: Mukarutesi Vestine ni we utorewe kuba Umuyobozi w’Akarere. Visi Meya ushinzwe iterambere ry’Ubukungu ni Niragire Theophile wari usanzwe kuri uyu mwanya. Ni kKimwe na Mukase Valentine na we watorewe kuba Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage akaba yari asanzwe kuri uwo mwanya muri Karongi.

Rutsiro: Umuyobozi mushya w’Akarere ka Rutsiro ni Murekatete Triphose.

Asimbuye Ayinkamiye Emerence wari wiyamamaje kuza muri Njyanama y’Akarere ariko ntiyabona amajwi ahagije. Meya Murekatete Triphose yari asanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko mu Karere ka Musanze, umwanya yagiyeho avuye gukora mu ishami ry’igenamigambi muri ako Karere. Yakunze kuba mu nama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Rubavu.

Havugimana Etienne ni we watorewe kuba Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu. Yari asanzwe ari Umuyobozi ushinzwe igenamigambi mu Karere ka Rutsiro.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Rutsiro yabaye Musabyemariya Marie Chantal wari usanzwe kuri uwo mwanya.

Ngororero:

Meya: Nkusi Christophe (ni mushya).
Visi Meya/Ubukungu: Uwihoreye Patrick (yari asanzwe kuri uyu mwanya).
Visi Meya Imibereho myiza: Mukunduhirwe Benjamine (na we yari asanzwe kuri uyu mwanya).

Rubavu: Kambogo Ildephonse ni we utorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu. Yungirijwe na Nzabonimpa Deogratias watorewe umwanya wa Visi Meya wungirije Ushinzwe Ubukungu, na Ishimwe Pacifique watorewe umwanya wa Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage.

Nyabihu: Mukandayisenga Antoinette ni we wongeye gutorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu. Habanabakize Jean Claude yongeye gutorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Nyabihu, naho Simpenzwe na we atorerwa kuba umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Rusizi: Dr. Kibiriga Anicet ni we watorewe kuyobora Akarere ka Rusizi. Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Ubukungu ni Ndagijimana Louis Munyemanzi, naho Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage ni Dukuzumuremyi Anne Marie.

AMAJYARUGURU:

Gicumbi: Nzabonimpa Emmanuel ni we utorewe kuyobora Akarere ka Gicumbi mu gihe cy’imyaka itanu. Nzabonimpa yari asanzwe ari umuyobozi w’imirimo rusange mu Karere ka Gatsibo umwanya yari amazeho imyaka isaga ine.

Nzabonimpa Emmanuel
Nzabonimpa Emmanuel

Nzabonimpa yungirijwe na Uwera Parfaite ushinzwe iterambere ry’ubukungu, na Mbonyintwari JMV ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Burera: Uwanyirigira Marie Chantal yongeye gutorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere ka Burera.

Uwanyirigira Marie Chantal
Uwanyirigira Marie Chantal

Visi Meya ushinzwe Ubukungu ni Nshimyimana Jean Baptiste, naho Visi Meya ushinzwe Imibereho myiza ni Mwanangu Theophile.

Musanze: Ramuli Janvier atorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Musanze.

Ramuli Janvier, umuyobozi mushya w'Akarere ka Musanze
Ramuli Janvier, umuyobozi mushya w’Akarere ka Musanze

Yari asanzwe akuriye Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka mu Ntara y’Amajyaruguru. Yungirijwe na Visi Meya ushinzwe Ubukungu ari we Andrew Rucyahana Mpuhwe wari usanzwe muri izo nshingano.

Gakenke: Uwatorewe kuyobora Akarere ka Gakenke ni Nizeyimana Jean Marie Vianney. Yari Gitifu w’Umurenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke.

Rulindo: Uwatorewe kuyobora Akarere ni Judith Mukanyirigira. Yungirijwe na Mutsinzi Antoine ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, hamwe na Mutaganda Theophile ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage.

Iyi nkuru yakozwe ku bufatanye n’abanyamakuru ba Kigali Today bari hirya no hino mu Ntara ndetse n’abashinzwe itangazamakuru mu turere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Icyambere nukubashimira kugikorwa kiza cyamatora turangije
Ariko byumwihariko rekamvuge kuri Nyamagabe nibyo twatoye mayor mwiza Niyomungeri Heldebrand ariko turikubonamo ikibazo giteye gitya mukuruwe ni DIYEMU wakarere ka Nyamagabe abahanga mutureberera mutubwire niba ntacyobitwaye
murakoze

Kepa yanditse ku itariki ya: 20-11-2021  →  Musubize

Nibyiza ariko turasaba mega wa nyagatare guhindura abayobozi barabye kumirenge

Rukundo yanditse ku itariki ya: 19-11-2021  →  Musubize

Nibyiza ariko turasaba mega wa nyagatare guhindura abayobozi barabye kumirenge

Rukundo yanditse ku itariki ya: 19-11-2021  →  Musubize

MWIRIWE TWISHIMIYE ABAYOZI BATOREWE KUYORA ABANYA RWANDA MURWEGO RW/ UTURERE TURABISHIMIYE YOBOZI BACU BEZA IMANA IZABAGENDE IMBERE IBIBAFASHEMO

Karekezi J.Pierri yanditse ku itariki ya: 19-11-2021  →  Musubize

Ok,abayobozi bacu batowe turabishimiye cyane!!

DUSENGIMANA Francois yanditse ku itariki ya: 19-11-2021  →  Musubize

Muduhe urutonde ndwababayobozi bashya buturere batowe uyumunsi
Murakoze!

Manzi Protogene yanditse ku itariki ya: 19-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka