Perezida Kagame na Madamu we bashyize indabo ku gicumbi cy’Intwari

Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bashyize indabo ku gicumbi cy’Intwari z’Igihugu i Remera, umuhango wasoje gahunda zitandukanye zimaze igihe zikorwa cyane cyane n’urubyiruko hirya no hino mu gihugu.

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame

Uyu muhango ngarukamwaka witabiriwe kandi n’abayobozi bakuru b’igihugu ndetse n’imiryango y’intwari z’igihugu mu byiciro byose.

Ku gicumbi cy’intwari haruhukiye intwari z’Imanzi zirimo Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema n’umusirikare utazwi, hakaba n’intwari z’Imena.

Icyiciro cy’Imena kirimo Umwami Mutara III Rudahigwa, Michel Rwagasana, Agatha Uwilingiyimana, Felicite Niyitegeka ndetse n’Abanyeshuli b’i Nyange.

Icyiciro cy’intwari z’ingenzi cyo nta bantu barashyirwamo.

Umunsi w’intwali z’igihugu wijihirijwe mu tugali twose tw’u Rwanda, aho abanyarwanda barase ubutwari bwaranze izi ntwari, ndetse bavuga n’ibikwiye kuranga intwari z’iki gihe, aho u Rwanda rwimirije imbere iterambere ry’igihugu.

Uyu munsi, habaye n’ikiganiro cyatambutse kuri Televiziyo y’u Rwanda, cyitabiriwe na Col. Migambi Désiré wo mu Ngabo z’u Rwanda, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Mireille Batamuliza, hamwe na Ruhumuriza Anselme ushinzwe Imibereho myiza mu Nama y’Igihugu y’Urubyiruko(NYC).

Muri icyo kiganiro, Ruhumuriza yavuze ko Urubyiruko rufite ishimwe rikomeye rutura intwari z’u Rwanda zatabarutse n’izikiriho, ndetse na Perezida Kagame by’umwihariko, aho anasezeranya ko biteguye kurwanira Igihugu.

Ruhumuriza yagize ati "Mu izina ry’Urubyiruko mpagarariye, turashimira cyane isoko Inkotanyi, Intwari z’u Rwanda zadufukuriye, iyo dufite aho tuvoma, tukavoma amazi meza atumara inyota, tugira ubuzima bwiza."

Ruhumuriza avuga ko Urubyiruko rw’u Rwanda ubu ruhagaze ahantu heza haruha umwanya wo kuzirikana ku cyuya n’amaraso byamenwe n’Intwari z’u Rwanda kugira ngo rube ruriho, ndetse n’icyo uru rubyiruko na rwo rusabwa.

Ruhumuriza avuga ko ibyiza byose bigira igiciro, abantu bakaba bagomba kubanza kubaha icyo giciro, hanyuma na bo bagahinduka bakaba icyo giciro.

Ati "Urubyiruko rw’uyu munsi dufite umukoro, Intwari z’u Rwanda zaturemyemo imitekerereze mizima, ari yo kwirinda kwitandukanya ndetse n’ubumwe by’urubyiruko rw’u Rwanda, mu by’ukuri duhagaze neza kandi turiteguye."

Ruhumuriza yasubiye mu magambo yavuzwe n’umwana w’imyaka 9 mu gitaramo gisingiza Intwari cyabanjirije umunsi nyirizina w’Intwari z’u Rwanda, ko "abashaka kwigimba u Rwanda nibakora ku mbarutso bazabona icyo Inkotanyi tuzabakorera, ni ukubereka ko tutari guhangana na bo mu magambo, urugamba niruza Umutoza w’ikirenga arahari!"

Col. Migambi Désiré yagarutse ku kamaro k’intekerezo y’ubutwari n’ubumwe, intekerezo y’ubusugire, iy’Ubukungu(amata n’inka), Ikinyarwanda gihuje Abanyarwanda no kuba "Benimana", ari zo ndangagaciro zabaga zikomeje kandi zubaka Umuryango nyarwanda, "nyuma hakaba haraje umurage w’abadahemuka."

Umunyamabanga Uhoraho muri MIGEPROF, Mireille Batamuliza, avuga ko Umuryango nyarwanda ubu witeguye kubyara no kurera intwari binyuze mu gutoza abariho kumenya ko Intwari z’u Rwanda zabayeho zitari ibivejuru, ahubwo ngo zari abantu nk’abandi, ariko zigirwa zo n’umuryango.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu(CHENO), Déo Nkusi, agaruka ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti "Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Inkingi z’Iterambere", aho avuga ko ibi nibishingirwaho Abanyarwanda ngo bazakora byinshi kandi birambye.

Ku gicumbi cy’Intwari z’Igihugu i Remera mu Mujyi wa Kigali ubu hamaze kubakwa inzu ibitse Amateka y’Intwari z’u Rwanda, ikaba yaragenewe kwigisha ayo mateka, ariko hakanabera imihango itandukanye ijyanye na byo.

Mu bindi bishya birimo kuhakorerwa hari ukuvugurura imiterere y’ibimenyetso n’imva, ndetse no gutera ibiti n’indabo bifitanye isano n’amateka y’ubutwari mu Rwanda.

Amafoto ya: Eric Ruzindana

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka