Hatagize igihinduka mu masaha y’umugoroba turaba dutanga amazi nk’uko bisanzwe - WASAC
Yanditswe na
KT Editorial
Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Amazi n’Isukura (WASAC LTD) buratangaza ko hatagize igihinduka, mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa gatanu tariki 27 Ukuboza 2019 amazi yongera gutangwa nk’uko bisanzwe.

Wasac itangaje ibi nyuma y’uko imvura nyinshi yaguye kuri Noheli yatumye amazi y’umugezi wa YANZE na NYABARONGO yandura cyane. ku buryo inganda zitunganya amazi zitari zigifite ubushobozi bwo kohereza amazi ahagije mu bice byose by’Umujyi wa Kigali.
Mu butumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa Twitter, WASAC yavuze ko amazi y’imigezi ya Nyabarongo, Nzove na Yanze, yatangiye gucayuka, bityo inganda za Nzove na Kimisagara zikaba zikomeje gutunganya amazi ku buryo amazi ashobora kuboneka neza uyu munsi ku mugoroba.
Ohereza igitekerezo
|
WASAC, iri mubigo biha abaturage service ikenewe ariko uburyo ikoramo n’imikorere yayo ntabwo inogera abanyarwanda. EUCL ikomereze aho WASAC ihindure imikorere yayo muri uyu mwaka wa 2020
nanga imikorere ya Wasaac
nkakunda abaguze leg
ubona ko kbs bifite gahunda
na Wasaac bayitange pe
Nonesubwo amazi yibyondo yuzuye mubigega byacu tukaba tugiye kuyamena ubwo muzayatwishyuza koko?