Amerika yatangaje Ambasaderi wayo mushya mu Rwanda
Leta zunze Ubumwe z’Amerika, muri iri joro ryacyeye zatangaje ko Erica J. Barks-Ruggles, ariwe uzihagarariye mu Rwanda. Erica J. Barks-Ruggles, amaze igihe kinini ari umu diplomate mu biro bya Leta zunze Ubumwe z’Amerika bishinzwe ububanyi n’amahanga.
Uyu mu Ambasaderi aje gusimbura mugenzi we Amb. Donald W. Koran wari uhagarariye Amerika mu Rwanda kuva muri Kanama 2011.
Nkuko tubikesha itangazo ryashyizwe ahagaragara na Leta y’Amerika, Amb. Barks-Ruggles yahawe izi nshingano nshya, nyuma y’uko yari ushinzwe inyungu z’Amerika muri Afrika y’Epfo kuva mu mwaka wa 2011.

Mbere y’uko yerekeza muri Afrika y’Epfo, Amb. Barks-Ruggles yungirije intumwa ya Leta zunze Ubumwe z’Amerika mu muryango w’Abibumbye.
Uyu mu dipulomate kandi yanakoze mu bigo bitandukanye by’Ibiro bya Leta zunze Ubumwe z’Amerika kuva mu mwaka w’1991. Biteganyijwe ko Sena ya Amerika izabanza kwemeza ko Amb. Ruggles yerekeza mu Rwanda.
Dan Ngabonziza
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|